Intambara y’ubucuruzi yongeye gukaza umurego hagati ya USA na Canada
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,(USA) zatangaje ko zigiye guhagarika kwinjiza mu Gihugu ibicuruzwa bitandukanye biva muri Canada, birimo ibinyobwa bisindisha, ibikomoka ku mata, moto ndetse ikigo gikora indege cya Bombardier kitazongera kugurisha indege muri Amerika.
Ibyo byatumye Canada na yo ihita yihimura ishyira umusoro uri hagati ya 15%-50%, ku bicuruzwa bya Amerika, birimo; ibikoresho byo mu nzu, imyenda, ibikomoka ku mata n’ibindi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Canada iri kuvangura Amerika, atangaza ko ibyo bicuruzwa bizatangira kubuzwa kwinjizwa muri Amerika guhera ku wa 29 Nzeri.
Kuri uyu wa 09 Nzeri 2026, BBC yatangaje ko mu kiganiro yagiranye Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko icyemezo bafashe kizagira ingaruka ku mpande zombi.
Isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryinjiriza Bombardier amafaranga arenga kimwe cya kabiri cy’ayo yinjiza yose bitewe n’ibihumbi by’indege zakozwe n’uru ruganda, zikoreshwa n’ibigo by’indege muri icyo Gihugu.
Mark Carney yavuze ko Ibihugu byombi bisanzwe ari inshuti mu bucuruzi ndetse ibirenga bibiri bya gatatu by’ibicuruzwa Canada yohereza mu mahanga bijya muri Amerika.
Mu kwezi gushize, ibiro bya Perezida Trump, White House byashyizeho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bya Canada ndetse iyo misoro yagize ingaruka ku nganda zikora ibinyobwa bisindisha n’ibindi. Canada na yo yahise yihimura ishyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bya Amerika ndetse bihita bitangira gukurikizwa.
Ibi bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzahara bitewe n’amakimbirane ashingiye ku misoro no kutumvikana ku masezerano y’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada.
