Inka icyo uyihaye ni cyo iguha – Meya wa Gatsibo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 17, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yagaragaje ko kugira ngo inka ishobore gutanga umusaruro w’umukamo w’amata, bisaba kugira ibyo uyigaburira bityo umworozi agakora ubucuruzi bushingiye ku bworozi.

Ibi Gasana yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma y’urugendo shuri aborozi ba Gatsibo baherutsemo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

Ni urugendo shuri bateguye mu cyumweru bise ‘Terimbere Mworozi’ rukaba rwari rugamije kureba uko aborozi ba Gatsibo bakongera umukamo bororera mu biraro kuko Ari kimwe mu bitanga umusaruro.

Gasana yagize ati: “Mu byo twabonye, twabonye ko inka icyo uyihaye ni cyo iguha, ikindi nuko inka ikeneye kuruhuka cyane, ntiyirirwe yirukanka ku zuba ijya gushaka amazi”.

Aha ni ho ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buhera busaba aborozi bo muri aka Karere kororera mu biraro.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uworoye inka nyinshi ashobora kuzigabanya agasigarana izimuha umukamo mwinshi.

Meya Gasana yahamirije Imvaho Nshya ko ubuyobozi bukwiye guha aborozi ibikorwa remezo kuko ngo aho ibikorwa remezo bitaragera ku buryo bwuzuye, bituma inka zigenda ku gasozi.

Ati: “Kugira inka mu rugo ni uko uba ugomba kuba ufite amazi mu rugo ariko uko twabibonye hano i Gicumbi, kugira amazi mu rugo si ukugira amazi ya WASAC.

N’aya y’imvura ashobora gukoreshwa. Turimo turatekereza uko aborozi babona damu, abantu bagatangira kororera mu rugo bakabona amazi kandi bagakoresha aturuka ku biraro bubatse”.

Akarere ka Gatsibo gasanga uruhare rw’umuturage mu kongera umukamo, ari uguhindura imyumvire, umuntu akumva ko ashobora kureka inka 30 akorora inka 10 ntizimuvune kandi zikamuha umusaruro w’inka 30.

Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo amenshi mu makusanyirizo yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI.

Abaturage ntibagikora urugendo rurerure bajyana amata ku makusanyirizo kuko bashyiriweho amakusanyirizo mato (Milk Collection Point/MCP) yakirira bugufi amata, bityo akagezwa ku makusanyirizo makuru atanu yubatswe muri Gatsibo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwizeza ko buzakomeza gufasha aborozi gutunganya inzuri, guhinga ubwoko butandukanye bw’ubwatsi ndetse n’ibikorwa remezo.

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Gatsibo baherutse gutangariza RBA mu kiganiro cy’Ubuhinzi n’Ubworozi ko baciye ukubiri n’ubworozi bwa gakondo, bakishimira umusaruro w’umukamo bakura mu bworozi bugezweho binjiyemo.

Munyaburanga Emmanuel, umworozi wo mu Murenge wa Rwimbogo, yahamirije RBA ati: “Ubworozi bwa gakondo bwari ubw’inka z’umurato, ukayikunda kuko ari nziza ikaguha amata makeya aciriritse atunga abana n’Umuryango ndetse izuba ryava abana tukabaha amazi.  Izi rero zitandukanye cyane na zazindi, kuko izi ni iz’ubucuruzi. Ni ukuvuga ngo iyo ibyaye utangira kwizera ko mu mufuka hari ikintu kiribugemo”.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya Nyagatare na Gatsibo, igaragaza ko kuva mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa 2020 kugeza mu kwa gatandatu ku mwaka wa 2021 mu Karere ka Gatsibo inka 3,252 ari zo zatewe intanga ku nka 3,000 zari ziteganijwe.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka 71,483, inzuri 668, umukamo uboneka ku munsi ungana na litiro ibihumbi 42,704.  

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 17, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE