Ingo 42,000 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu mezi 3

Ingo 42,000 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu mezi 3
Ingo zisaga ibihumbi 42 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2021/2022, ingo zahawe amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange zisaga ibihumbi 116 naho izirenga ibihumbi 127 zikaba zarahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.

James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL), avuga ko imibare y’ingo zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ikomeje kuzamuka bitewe n’umushinga wunganira abakeneye kugura ibikoresho by’imirasire.

Twesigye avuga ko mu mezi atatu ashize, kuva muri Kamena kugera muri Nzeri uyu mwaka, ingo zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zisaga ibihumbi 42.

Ati: “Muri aya mezi atatu twari twihaye intego yo kugeza aya mashanyarazi ku ngo nibura ibihumbi 20. Kuba uyu mubare warikubye kabiri, birerekana inyota abaturage bafitiye amashanyarazi, kandi koko ni uburenganzira. Intego ni ukuyageza kuri bose”.

Avuga ko iyi nkunganire ifatwa nk’igisubizo ku baturage bataragerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kandi ko iyo nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo ikazagenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

Ati: “Tugenda dukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu kandi tubona abaturage batuye kure y’imiyoboro bagenda bitabira gukoresha aya mashanyarazi. Tubereka amahirwe bafite yo guhabwa Nkunganire, ku buryo ikiguzi bayahabwaho kijyana n’ubushobozi bwabo”.

Nk’uko bigaraga ku rubuga rwa REG, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zibarirwa ku ijanisha rya 74.5%. Izifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro rusange zirabarirwa kuri 50.9% mu gihe izindi zisaga ibihumbi 641 (23.6%) zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024, biteganijwe ko ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izisaga 30% ari zo zizaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44