Ingabo za Isirayeli zarashe Abanyepalestina 104 muri Gaza

Ingabo za Isirayeli zarashe Abanyepalestina 104 muri Gaza

Minisiteri y’ubuzima mu Ntara ya Gaza iyobowe na Hamas yatangaje ko ingabo za Isiraheli zarashe zikica abanyapalestina 104, ubwo birukaga bagana ku makamyo yarimo imfashanyo, kuri uyu wa Kane. Yavuze ko ari umunsi mubi wapfuyemo abantu benshi mu mezi hafi atanu y’intambara.

Iyo minisiteri yakomeje ivuga ko abantu barenga 750 bahakomerekeye. Ibyo bibaye nyuma y’uko imiryango itanga imfashanyo, irushijeho gutanga impuruza ko ikiremwa muntu kimerewe nabi, aho inzara ikabije by’umwihariko mu Majyaruguru ya Gaza.

Gusahura amakamyo y’imfashanyo byigeze kuba mu Majyaruguru ya Gaza, aho abaturage bariye ibiryo by’amatungo yemwe n’ibyatsi bagerageza kwica isari.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Ashraf al-Qudra, yavuze ko “abantu amagana bishwe kandi abandi bakomerekejwe n’amasasu y’ingabo zifashe intara, zibasiye abaturage aho bateraniye” mu Mujyi wa Nabulsi wa Gaza. Yabyise “itsembatsemba”.

Uwabyiboneye yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ko “abantu ibihumbi” biroshye ku makamyo”yari hafi y’amatanki y’igisirikare.

Yagize ati: “Abasirikare barashe ku mbaga y’abantu uko bagendaga begera amatanki”. Uyu cyakora yanze ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano.

Bamwe mu banyesiraheli bemeje ko abasirikare barekuriye amasasu ku banyepalestina, bakatazaga bagana ku makamyo y’ibiribwa muri Gaza. Umwe yavuze ko abasirikare baketse ko “bashobora kuhagirira akaga”.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu cyakora yavuze ko abantu benshi bapfuye bagonzwe n’amakamyo ubwayo. Yumvikanishije ko ari nyuma y’uko amakamyo y’imfashanyo yari amaze kurengerwa n’umubare munini w’abantu bashakaga kuyasahura.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30