Impeesa FC yabonye umutoza mushya yiha intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe ya Impeesa FC ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagabo kuri ubu ifite umutoza mukuru mushya, Rwibutso Claver wasinye amasezerano y’imyaka 3 kuva 2022-2025. Muri iyi myaka itatu, ubuyobozi bw’ikipe ya Impeesa FC burifuza ko ikipe izaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere.

Umutoza mushya wa Impeesa FC, Rwibutso  yashize umukono ku masezerano y’imyaka itatu taliki 09 Nzeri 2022, umuhango ubera muri Hotel Amaris ku Kimihurura.

 Nyuma yo gusinya aya masezerano, umutoza Rwibutso Claver waciye mu makipe atandukanye  nka SEC FC, ASPOR FC, Pepiniere FC yatangaje  ko ashimira ubuyobozi bwa Impeesa FC kuba bwaramugiriye icyizere. Yakomeje avuga ko inshingano ze z’ibanze ari ukuzamura abakinnyi bakajya ku rwego rwiza kuko abenshi ari abana bakiri bato ariko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Umutoza Rwibutso yavuze ko abakinnyi ikipe ifite batanga icyizere ko nibakora cyane bazamuka mu cyiciro cya mbere ari na yo ntego bafite.

Perezida wa Impeesa FC, Kwisanga Janvier yatangaje ko babonye umutoza Rwibutso Claver yabafasha bijyanye na gahunda bafite zirimo kuzamura abakinnyi bakiri bato ndetse n’intego bihaye yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri iyi myaka itatu.

Perezida wa Impeesa FC, Kwisanga Janvier

Kwisanga agaruka ku bakinnyi bafite ubu na we yemeje ko icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere bagifite. Ati : “Shampiyona ntiratangira, ubu hari imikino tumaze gukina ya gicuti, biratanga icyizere, icyo dushaka ni uko abana bamenyerana kandi hari icyizere kuko hari  abagiye  banyura iwacu bagiye mu cyiciro cya mbere bitwara neza”.

Impeesa FC igiye gushinga irerero muri buri ntara

Perezida wa Impeesa FC, Kwisanga Janvier yatangaje ko muri gahunda yabo yo kuzamura impano z’abakiri bato  bafite intego ko uyu mwaka wa 2022 uzarangira bafunguye irerero “Academy” muri buri Ntara.

Avuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba hazaba amarerero abiri, i Karongi mu Murenge wa Gashari ahazwi nko mu Birambo ndetse n’i Rubavu ku Nyundo.

Mu Ntara y’Amajyepfo irerero rya Impeesa FC rizaba riri i Mbare mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Mu Ntara y’Iburasizazuba, irerero rizafungurwa i Musha mu Karere ka Rwamagana. Mu Ntara y’Amajyaruguru rizaba riri i Rushaki mu Karere ka Gicumbi naho mu Mujyi wa Kigali hazaba hari amarerero abiri, muri Camp Kigali aho Impeesa FC  ibarizwa no Murenge wa Kigali i Karama (Norvege).

Perezida wa Impeesa FC, Kwisanga ati : “Ubushobozi nibuboneka n’utundi turere tuzatugeramo.”

Akomeza avuga ko intego yo gushinga aya marerero ari uko bashaka ko mu myaka 10  u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi babigize umwuga Impeesa FC  yarabigizemo uruhare. Ati : “Turasha kubategura tubafashe gutera imbere  natwe bizaduteze imbere.”

Kwisanga avuga ko abana bose bazamukiye mu marerero ya Impeesa bazaba banditse mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo bizajya bigaragaza uko umwana yinjiye n’uko yasohotsemo nta kibazo kizaba.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE