Impamvu Ayateke Star Company Ltd imaze imyaka 4 ishimirwa na RRA

Impamvu Ayateke Star Company Ltd imaze imyaka 4 ishimirwa na RRA
Ayateke Star Company Ltd yashimiwe nk'Usora mwiza

Ayateke Star Cmpany Ltd ni sosiyete ishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amazi meza mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Uburengerazuba.

Ubuyobozi bwa Ayateke Star Company Ltd bwabwiye Imvaho Nshya ko iyi sosiyete yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2013, kuri ubu ikaba ifitiye Igihugu akamaro kuko ikoresha abakozi bahoraho 318.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) giherutse gushimira iyi sosiyete nk’usora mwiza wishyurira ku gihe kandi agakoresha neza imashini ya EBM.

Ubuyobozi bwa RRA bumaze gushimira Ayateke Star Company Ltd imyaka ine yikurikiranya biturutse ku kwishyura neza imisoro.

Eng Sebikwekwe Cyprien Umuyobozi wa Ayateke Star Company Ltd, atangaza ko buri mwaka imisoro sosiyete abereye umuyobozi yinjiza, igenda yiyongera.

Ati: “Umwaka ushize twishyuye imisoro ingana na miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mwaka wa 2021/2022 twashoboye kwishyura umusoro ungana na miliyoni zisaga 200. Twebwe ntabwo byadutunguye kuko kuva mu 2018 buri mwaka turahembwa, uyu ni umwaka wa kane duhembwa ariko ibanga dukoresha rya mbere ni uko dutanga umusoro neza.

Iyo ari umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’umusoro ku nyungu turabikora kandi tukabikora neza ariko tukabikesha y’uko dufite abakozi babishoboye bakora neza”.

Kuba umusoro winjizwa na Ayateke Star Company Ltd waragiye uzamuka, Eng Sebikwekwe asobanura ko byatewe na serivisi z’amazi batanga, hakiyongeraho n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye akaba ari yo mpamvu ngo igicuruzo cyazamutse.

Eng Sebikwekwe avuga ko sosiyete ayobora itanga amazi mu bice by’icyaro mu Turere twa Kirehe, Rwamagana, Gatsibo, Nyamasheke na Rutsiro hakiyongeraho inkambi ya Mahama muri Kirehe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Nitwa ayobahorana fidele

Mwarakoze kutwegereza amazi hano mukagali ka rwabutazi murikirehe ariko munaduhe abavomesha babishoboye Kandi babashaka byumwihariko hano kugasoko

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42