Impaka ku mari y’u Burusiya yafatiriwe zabuze gikemura

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Ibihugu bikize ku Isi ntibivuga rumwe ku mutungo w’u Burusiya wafatiriwe niba bigomba kuwuha Ukraine.

Abaminisitiri bashinzwe imari, abayobozi ba Banki Nkuru z’ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi (G20) n’Abakuru ba Banki y’Isi yose, Ikigega mpuzamahanga cy’Imari, na Banki Nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bateraniye mu nama ngarukamwaka irimo kubera mu Mujyi wa Sao Paulo muri Brezil.

Kuri gahunda yabo harimo n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe n’icy’ubukene bukabije. Nyamara intambara yo muri Ukraine yihariye umwanya munini.

Ku ruhande rw’iyi nama, abahagarariye ibihugu bya G7 bya mbere bikize muri ibi 20, hinyongereyeho n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nabo bakoze inama yabo yihariye.

Minisitiri w’imari wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Janet Yellen, yabasabye ko bagobotora byihutirwa umutungo w’u Burusiya bafatiriye, ugera ku madolari miliyari 397, kugira ngo bazayashyire mu bikorwa byo gusana no kongera kubaka Ukraine.

Yagaragaje ko hariho amategeko mpuzamahanga akomeye kandi abyemera.

 Ati: “Byaba ari igisubizo nyacyo ku ntambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine buyisagariye, kugira ngo bwumve neza ko bugomba kwemera kwicara ku meza y’imishyikirano y’amahoro na Ukraine.”

Canada ni kimwe mu bihugu bishyigikiye igitekerezo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Minisitiri w’imari w’u Bufaransa, Bruno Le Maire, yateye utwatsi ku mugaragaro igitekerezo cya mugenzi we w’Amerika.

Ati: “Twe nta ngingo n’imwe ifatika tubona mu mategeko mpuzamahanga ibitwemerera. Dukwiye kubyigaho neza kandi abagize G20 bose bakabishyigikira.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, iby’Abongereza n’Abafaransa byatangaje ko u Burusiya n’u Bushinwa (batavuga rumwe na gato n’Amerika) n’u Buhinde nabo bari muri G20, ariko ba Minisitiri b’imari babo ntibagiye mu nama y’i Sao Paulo.

U Burusiya bukimara gutera Ukraine, ibihugu bikomeye byafatiriye umutungo wabwo, bitangira no kungurana inama niba bashobora kuwuha Ukraine.

N’ubu ntibarumvikana, ariko bamwe muri bo bakoresha inyungu zibyawe n’uwo mutungo mu bikorwa byo gutera inkunga Ukraine.

U Burusiya buvuga ko baramutse bahaye Ukraine umutungo wabwo nabwo bwabafatira ingamba zikarishye.

Hagati aho, ni ubwa mbere Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ugiye mu nama ya G20 kuva umaze kwemerwamo ku buryo buhoraho muri Nzeri umwaka ushize.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE