Imikino y’Abakozi: Amakipe 10 ni yo  agiye gukina irushanwa ryo Kwibuka

Imikino y’Abakozi: Amakipe 10 ni yo  agiye gukina irushanwa ryo Kwibuka

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda “ARPST”  ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ari muri siporo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa rizaba taliki 2 kugeza 04 Kamena 2023 rizitabirwa n’amakipe 10 harimo amakipe atandatu mu mupira w’amaguru, imwe izaba iturutse muri Kenya. Hari kandi n’amakipe 4 azakina muri Basketball.

Imikino izabera ku bibuga itandukanye birimo Sitade Mumena, Ruyenzi, IPRC-Kigali na Kigali Pelé Stadium mu mupira w’amaguru naho muri Basketball,  imikino izabera muri IPRC-Kigali na Club Rafiki i Nyamirambo.

Mu mupira w’amaguru hazitabira RBC, RwandAir, BK, Ubumwe Grande Hotel, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” na Eawassca (Kenya). Muri Basketball hazakina ikipe y’abagore yo muri REG, Cok, RSSB na Kaminuza y’u Rwanda “UR”.

Uko imikino izakinwa mu mupira w’amaguru

Taliki 02-06-2023

RBC FC -BK FC (Mumena-15h00)

Ubumwe Grande Hotel-NISR FC (Ruyenzi-15h00)

RwandAir FC -Eawassca FC (IPRC Kigali-15h00]

Taliki 03-06-2023

RBC FC/BK FC-Rwandair/Eawassca FC  (IPRC Kigali-15h00)

Ubumwe Grande Hotel/NISR – Iyatsinzwe yitwaye neza (Mumena-15h00)

Taliki 04 Kamena 2023, hazaba umukino wo guhatanira umwaya wa gatatu (9h00) ndetse n’uwo guhatanira igikombe (10h30). Iyi mikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium

Uko imikino izakinwa muri Basketball

Taliki 02-06 2023

REG -Cok (IPRC-Kigali-15h00]

RSSB-UR (IPRC-Kigali-16h30)

Taliki 04 Kamena 2023 hazakinwa umukino wo gutanira umwanya wa 3 (9h00) n’umukino wo guhatanira igikombe (11h00). Iyi mikino yombi izabera kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44