Ikipe y’u Rwanda  nta bwo yitwaye neza  mu mikino ibiri ya gicuti yakiniye muri Maroc

Ikipe y’u Rwanda  nta bwo yitwaye neza  mu mikino ibiri ya gicuti yakiniye muri  Maroc
Ikipe y'u Rwanda "Amavubi" ubwo yakinaga umukino wa gicuti na St Eloi Lupopo FC

Taliki 23-09-2022

Rwanda 0-0 Equatorial Guinea

Taliki 27-09-2022

Rwanda 1-3 St Eloi Lupopo FC

Ikipe y’u Rwanda «Amavubi »   imaze iminsi muri Maroc aho yakinnye imikino ibiri ya gicuti gusa nta bwo yabashije kwitwara neza.

Iyi kipe itozwa na Carlos Alos Ferrer yanganyije na Equatorial Guinea 0-0, umukino wabaye taliki 23 Nzeri 2022.

Undi mukino wabaye taliki 27 Nzeri 2022, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’ikipe ya  St Eloi Lupopo FC yo muri RDC ibitego 3-1.

Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya St Eloi Lupopo FC

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda yateguye iyi mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 izaba muri Werurwe 2023  mu gushaka itike ya CAN 2024 izabera muri Cote d’Ivoire. Muri iyi mikino ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda L hamwe na Mozambique, Senegal na Benin. Ikipe y’u Rwanda mu mikino ibiri iheruka mu itsinda L yanganyije na Mozambique igitego 1-1 itsindwa na Senegal igitego 1-0.

Muri Werurwe 2023, mu mikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4, ikipe y’u Rwanda izakina na Benin, umukino ubanza ubere Cotonou naho uwo kwishyura ubere mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye iyi mikino ya gicuti yari yiganjemo abakinnyi bashya  kuko umutoza Carlos Alos Ferrer  yari yahamagaye abakinnyi 24 harimo 14 bakina hanze y’u Rwanda, muri aba  hakaba harimo 5 bahamagawe bwa mbere bose bakaba bakina ku mugabane w’u Burayi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44