Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore muri Golf yageze i Kigali

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2023
  • Hashize amezi 7
Image

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore mu mukino wa Golf yageze i Kigali mu Rwanda aho ije kwitabira irushanwa rya Golf ryiswe” EACAACT Golf Ladies Tournament 2023’’rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 01 kugeza 03 Ugushyingo 2023, kuri Kigali Golf Resort & Villas Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, ni bwo ikipe y’igihugu yasesekanye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Mu bakinnyi iyi kipe y’igihugu ya Uganda yazanye mu Rwanda barimo Peace Kabasweka, Meron Kyomugisha, Judith Komugisha, Eva Magala na Wendy Angu’deyo.

Aganira n’ikinyamakuru cya siporo muri Uganda cyitwa ‘’Kawowo Sports’’ mbere yo guhaguruka umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bakina umukino wa Golf muri Uganda Dorren Mwesigye yavuze ko imyiteguro yagenze neza kandi ko biteguye kwitwara neza muri iri rushanwa.

Yagize ati: “Twiyemeje kwitwara neza muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda. Abakinnyi bameze neza kandi biteguye kwiyerekana neza’’

Irushanwa rya EACAACT Golf Ladies Tournament 2023’ rizitabirwa n’ibihugu umunani u Rwanda ruzakira, ari byo Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Mauritius na Zambia.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2023
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE