Ikipe ya Kavumu AC yijejwe ubufasha muri gahunda yo kuzamura impano z’abakiri bato

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 29, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuva muri 2018, mu Murenge  wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi  hatangijwe ikipe y’imikino ngororamubiri « Kavumu AC » muri gahunda yo gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo.

Iyi kipe ikorera imyitozo ku kibuga cya Rugando cyatunganyijwe neza muri 2020  aho  urubyiruko rutozwa imikino inyuranye irimo umupira w’amaguru « Football », umupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga « Beach Soccer »  na  Volleyball ikinirwa ku mucanga « Beach Volleyball ».

Sitade ya Rugando
Ikibuga cya Beach Soccer
Ikibuga cya Beach Volleyball

Kuri iki kibuga kandi uretse aho abana birukira hari n’aho bitoreza gusimbuka umurambararo ndetse no gusimbuka urukiramende byose bikubiye mu mikino ngororamubiri «Athletics ».

Inzira abiruka bakoresha
Aho basimbukira umurambararo
Aho basimbukira urukiramende

Ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2022 ubwo habaga umuganda rusange, abana bitoreza kuri iki kibuga baherekejwe n’ababyeyi babo bakoze umuganda wo gusukura iki kibuga nyuma  basurwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi,  Dr Nahayo Sylvere  aho yari kumwe na Depite Rubagumya Furaha Emma uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu ndetse na  Depite Ndoriyobijya Emmanuel.

Umwe mu bana bakina imikino ngororamubiri muri Kavumu AC, Uwamahoro Chantal yatangaje  ko gukora siporo byamufashije cyane kuko bituma yiga neza ndetse akaba  yaranashoboye kwitwara neza akegukana imidali 5 mu marushanwa atandukanye amaze kwitabira ku rwego rw’igihugu  mu mikino ngororamubiri.

Mukamugema  Hyacinthe, umubyeyi w’abana 5  aho 4 muri bo bakina imikino ngororamubiri  yatangaje ko iki gikorwa yacyishimiye cyane kuko muri aba 2 bamaze kujya ku bindi bigo babikesha gukina kandi n’abandi 2  basigaye bafite amahirwe yo kugenda.

Ati : «Iki gikorwa ndagishyigikiye, ibisabwa bishoboka mu bushobozi bwanjye ndabibaha kuko nabonye bifite akamaro.»

Mukamugema usanzwe ari muri Komite nyobozi y’ababyeyi barerera muri Kavumu AC yakomeje avuga ko umwana wa mbere agitangira yamuciye intege ataramenya uburyo siporo ifite akamaro. Ati : « Nabonye ibyiza byayo nanjye ubu ndashishikariza ababyeyi bagenzi banjye kureka abana bakajya mu mikino  itandukanye kuko umwana ashobora gukuramo amahirwe ».

Umuyobozi wa Kavumu AC, Hirwa Isaie yatangaje ko bishimiye kuba ubuyobozi bwarabahisemo kuza kureba ibikorwa byabo  nk’ikipe ifasha urubyiruko kuzamura impano zitandukanye cyane cyane imikino ngororamubiri irimo kwiruka n’amaguru, gusimbuka umurambararo no gusimbuka urukiramende.

Umuyobozi wa Kavumu AC, Hirwa Isaie

Yakomeje avuga ko kandi hari n’abakina  umupira w’amaguru mu bakobwa n’abahungu ndetse  hari n’ibindi bibuga birimo umupira w’amaguru wo ku mucanga “Beach Soccer”, Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”.

Hirwa avuga ko aho iki kibuga kiri hari ibyakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi ndetse n’abaturage mu bikorwa by’umuganda n’ubu bikaba bigikomeje ariko bagifite imbogamizi z’umuhanda uhuza iki kibuga n’umuhanda wa  kaburimbo ni ukuvuga umuhanda uhuza Umurenge wa Musambira na Nyarubaka.

Avuga ko Abadepite bemeye kubakorera ubuvugizi uyu muhanda ndetse n’ikiraro bigakorwa kuko bizatuma n’amakipe akomeye akoresha kiriya kibuga. Aba bayobozi kandi  biyemeje no gukorera ubuvugizi iyi kipe ikabona  ibikoresho  abana bifashisha mu mupira w’amaguru ndetse n’imikino ngororamubiri «Athletics».

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere   yatangaje ko ibyo Kavumu AC ikora bishimishije kandi n’abashyitsi babyishimiye.

Yakomeje avuga ko kuri iki kibuga hari byinshi bikibura  ariko bagiye gushyiramo imbaraga kikajya ku rwego rwiza. Ati : « Uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzakomeza kuhatunganya. Umuhanda ndetse n’ikiraro  cyambuka kiza hano  biri mu bigomba gukorwa, ingengo y’imari niboneka  tuzahatunganya  abantu bajye bahagera nta nkomyi. »

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere  

Dr Nahayo  avuga ko ibikorwa nk’ibi bya siporo bikwiye kongerwamo  imbaraga kugira ngo bafashe urubyiruko kuko bibarinda  kujya mu ngeso mbi.

Depite Ndoriyobijya Emmanuel yatangaje ko bari muri gahunda yo gusura abaturage  bareba ibikorwa by’iterambere bibanda mu byiciro byihariye.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Kavumu AC ari ibyo gushimwa kuko muri henshi bagiye basura  muri uyu Murenge ari ho basanze igikorwa  nk’iki kibumbira hamwe urubyiruko  bakitoza imikino itandukanye ndetse bakanaherekezwa n’ababyeyi babo.

Depite Ndoriyobijya Emmanuel

Depite Ndoriyobijya avuga ko ibi biri muri  gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda kugira ibikorwa remezo nk’ibi hirya no hino mu Tugari n’Imirenge mu rwego rwo  kuzamura impano z’abana ndetse bikanafasha mu  bukangurambaga kuri gahunda zitandukanye nko kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Agaruka kuri iki kibuga, Depite Ndoriyobijya yatangaje ko baganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere bukabizeza ko ikiraro ndetse n’umuhanda uhagera biri muri gahunda yo gukorwa mu minsi ya vuba. Ati : «Natwe tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira go ibikorwa bizihutishwe.»

Ikipe ya Kavumu AC yatangiye ifite abana bagera ku 180 mu mikino ngororamubiri « Athletics »  bagenda bacika intege ariko kuri ubu mu myitozo ya buri munsi baba bafite abagera kuri 50.

Mu mupira w’amaguru bafite ikipe y’abakobwa n’abahungu mu byiciro by’imyaka 13, 15 na 17  aho bamaze kugira abana basaga 120.

Mu myaka 5 iyi kipe imaze  yatanze abakinnyi  mu makipe arimo  GS St Aloys i Rwamagana aho babahaye abana 5 barimo n’uwitabiriye imikino ya “Commonwealth Games 2022” yabereye i Birmingham mu Bwongereza. Bahaye kandi GS Remera Rukoma abana 6 ndetse n’ikipe ya SINA Gerard AC  bayiha abana 5. Bivuze ko bamaze gutanga abakinnyi beza mu gihugu bagera kuri 16.

Iyi kipe yitabiriye amarushanwa atandukanye ategurwa n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” aho imaze kwegukana imidali 48. Ubuyobozi bw’iyi kipe bushimira RAF  kuko yabahaye umutoza ufite “Level 1”.

Imidali ikipe ya Kavumu AC imaze kwegukana

Ubu iyi kipe ikomeje kwitegura amarushanwa ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2022 akazabera mu Karere ka Bugesera.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 29, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Mberekimana gadi says:
Ugushyingo 30, 2022 at 9:20 am

Imana ikomeze ibashyigikire kamonyi kwisonga nyarubaka oyeee.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE