Ikigo gicuruza moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda cyahawe miliyari 24.6 Frw
Ikigo Nyafurika Ampersand gicuruza moto zikoresha amashanyarazi i Kigali, cyabonye miliyoni 19.5 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 24.6 z’amafaranga y’u Rwanda zo kwifashisha mu kwagura ibikorwa byacyo mu Rwanda.
Bivugwa ko miliyoni 7.5 z’amadolari y’Amerika ari inguzanyo yatanzwe n’Ikigega Africa Go Green Fund (AGG), gicungwa na Cygnum Capital, mu gihe izindi nkunga zingana na miliyoni 12 z’amadolari zavuye mu bashoramari batandukanye.
Biteganywa ko iyo nkunga izifashishwa by’umwihariko mu kongera ikorwa rya batiri (battery) zibika umuriro utwara za moto, kongera umubare w’ibikorwa remezo bya sitasiyo ziguranirwaho izo batiri, n’ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere mu birebana n’ikoranabuhanga rya batiri.
Na none kandi iyo nkunga izifashishwa mu kurushaho kunoza ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa n’izo moto no kurushaho kunoza uburyo bwo guhinduranya batiri.
Ubuyobozi bwa Ampersant buvuga ko guteza imbere ikoranabuhanga rya batiri zibika amashanyarazi no kunoza imikorere y’ikoranabuhanga rya moto batanga, ari ingenzi cyane mu guhaza isoko ry’abakeneye izo moto ku mugabane w’Afurika.
Ni mu gihe nyuma yo kubona inyungu zo gutwara moto zikoresha amashanyarazi, hari abamotari benshi bakomeje kugaragaza ubushake bwo kuzikoresha batanga umusanzu wabo mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ku birebana no kwimakaza ubushakashatsi n’iterambere, imbaraga zizashyirwa mu guhanga batiri zigezweho no kongera ikoranabuhanga muri moto zishyirwamo batiri.
Ampersand ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2016 cyibanda ku kubaka no gutera inkunga iterambere rya moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi, zikaboneka ku giciro giciriritse.
Icyo kigo gifite intego yo guhindura moteri za moto zirenga miliyoni 5 zikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, zigashyirwamo batiri zongerwamo amashanyarazi.
Kuva cyatangira ibikorwa by’ubucuruzi muri Gicurasi 2019, Ikigo Ampersand kimaze gushyira ku isoko moto zirenga 1,000 mu Rwanda no muri Kenya, intego ikaba ari iyo guhindura moto zisaga 10,000.
Ni ikigo cyiyemeje gushyira imbaraga mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, akaba ari cyo kigo cya mbere gikorera batiri za moto muri Afurika, kandi kikaba kimaze kubaka izina ku Isi yose mu kugira ibicuruzwa bihendutse bikoresha amashanyarazi.
Ampersand yihaye intego yo kuzaba iha serivisi imodoka nibura zirenga miliyoni ku munsi bitarenze mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo bitanbiza ibidukikije.
Uburyo icyo kigo kidahwema guhanga ibishya byatumye cyisanga ku rutonde rw’ibigo bigira uruhare mu gushyigikira urugendo rwo kwimukira ku ikoreshwa ry’ingufu zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Abashoramari bagenda bakibonamo inyungu nyinshi kubera ko guhera mu mwaka wa 2016 cyakomeje kuza imbere muri Afurika mu gutangiza moto zikoresha amashanyarazi.
Mu myaka ine ishize, bivugwa ko moto za Ampersand zimaze kugenda ibilometero birenga miliyoni 180, bikaba bisobanura ko byagabanyije mu kirere nibura toni 8,000 z’ibyuka bihumanya.
Uyu munsi iyo kompanyi ifasha abamotari barenga 1,700 bakoresha izo moto bigatuma buri kwezi habaho itangwa rya serivisi zo guhindura betiri zirenga inshuro 140,000 i Kigali n’i Nairobi muri Kenya.
Ikigega Ecosystem Integrity Fund (EIF) ni cyo cyabimburiye ibindi bigega mu kurekurira Ampersand inkunga yo kurushaho kwagura ibikorwa, kikaba cyarasanze Acumen and the Hard-Edged Hope Fund.
Haba abashoramari basanzwe n’abashya, bagenda bashyigikira umuhate wa Ampersand wo kubaka ubwikorezi burambye ku mugabane w’Afurika.
Bafitiye icyizere imikorere ya Ampersand, ikoranabuhanga no guhanga ibishya, imitangire ya serivisi ishingiye ku mukiliya, no kuba kigenda cyubaka ubukungu bwacyo uko bukeye n’uko bwije.
Uretse n’ibyo, intego ya Ampersand ijyanye n’impinduramatwara yagutse muri Afurika ari na byo birushaho kongerera imbaraga abashoramari n’abakiliya.
Ishimwe delphin says:
Mutarama 18, 2024 at 10:36 amMurakoze izi moto ni nziza rwose renewable energy ariko nabaza umuntu ashaka akazi muriyo company byagenda bite . Njye nize amashanyarazi segonderi. Murakoze
Ishimwe Eric says:
Mutarama 27, 2024 at 6:56 pmUmuntu yabona nimero ahamagaraho ampersand gutex
Twizeyimana jean bosco says:
Kanama 23, 2024 at 12:40 pmMuduhe nimero zanyu