Icyiciro cya 3 cy’umuhanda Muhanga-Karongi kigiye gusanwa

Icyiciro cya 3 cy’umuhanda Muhanga-Karongi kigiye gusanwa

Mu kwezi gutaha kwa Nyakanga ni bwo hateganyijwe gutangira ishyirwa mu bikora ry’icyiciro cya gatatu cy’umushinga wo kubaka umuhanda Muhanga-Karongi nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA).

Imirimo yo kuvugurura uyu muhanda ukunze kwibasirwa n’ibiza yatangiye mu mwaka wa 2015 ikaba yaragabwe mu byiciro bine birimo icyiciro cy’ibilometero 17 cya Karongi-Rubengera, Rubengera-Rambura cy’ibilometero 19, Rambura-Nyange gifite ibilometero 22 ndetse na Nyange-Muhanga gifite ibilometero 24.

Icyiciro cya Karongi-Rubengera cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2015 gisoza muri Kamena 2016. Ni mu gihe icya Rubengera-Rambura cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2019 kikaba kizarangirana n’uku kwezi.

Biteganyijwe ko icyiciro cy’ibilometero 22 cya Rambura-Nyange ari cyo kizahita gikurikiraho, bikaba byitezwe ko kizavugururwa mu gihe cy’amezi 18, ni ukuvuga kugeza mu mezi ya mbere ya 2023 ari na bwo hazatangira icyiciro cya nyuma cyagenewe kuzaba cyarangiye muri Nyakanga 2024.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Gitsura Amajyambere (Abu Dhabi Fund for Development: ADFD) cyahaye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwifashishwa mu cyiciro cya Rambura Nyange.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, yavuze ko kugeza ubu ibyiciro bitatu byashowemo akayabo ka miliyari 39.5 z’amafaranga y’u rwanda ubariyemo n’imisoro.

Uyu muhanda uzasozwa havuguruwe ibilometero 82, abakoresha uwo muhanda bakaba biteze ko bazaba basezeye ibinogo n’izindi nkomyi zarangwaga muri uwo muhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Uyu muhanda biteganyijwe ko uzagira uruhare rukomeye mu koroshya ingendo, guteza imbere ubukerarugendo n’abahinzi bakoroherwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko by’umwihariko ay’Uturere twa Muhanga na Karongi.

Ni umuhanda nanone witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’imijyi, kunoza umutekano wo mu muhanda ndetse bikanorohereza abaturage kugera kuri serivisi zinyuranye zaba iza Leta n’izindi nzego zikorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Uyu muhanda nina wo worohereza urugendo abaturutse i Kigali berekeza mu Karere ka Rusizi batanyuze mu Ishyamba rya Nyungwe, mu bihe bitandukanye abagenda mu binyabiziga muri uwo muhanda bakaba bishimira ko watangiye kuvugururwa.

Ivugururwa ry’uyu muhanda rijyanye na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1), aho biteganyijwe ko umwaka wa 2024 uzagera hamaze kubakwa ibilometero 800 by’imihanda ya kaburimbo mu gihugu hose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44