Icyambu cya Mocímboa da Praia cyongoye gufungurwa

Icyambu cya Mocímboa da Praia cyongoye gufungurwa

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo, yongeye gufungura ku mugaragaro Icyambu cya Mocímboa da Praia nyuma y’imyaka ibiri cyari kimaze gifunze kikimara gufatwa n’ibyihebe bya Ansar Al Sunnah.

Kuva icyo gihe ibikorwa byarahagaze kugeza mu mwaka ushize ubwo hatangiraga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda guhera muri Nyakanga 2021, zirukana ibyo byihebe byari byarahagaritse ibikorwa byacyo.

Umuhango wo kongera gufungura icyo cyambu waranzwe no gutangiza ibikorwa by’ubwato bw’umuzigo buzajya bukoreshwa n’abaturage b’Umujyi wa Mocímboa da Praia n’ibice biwuzengurutse.

Guverineri Valige Tauabo yashimye ingabo zihuriweho zashyize imbaraga mu kugarura amahoro mu muri uwo Mujyi ari na yo agejeje ku kongera gufungura iki cyambu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44