Huye: Polisi yabwiye abaturage ko kumenya kuzimya inkongi ari inshingano ya buri wese

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize iminota 45

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwihatira kumenya uko bazimya inkongi z’umuriro mu rwego rwo kwirinda igihombo ziteza.

Yabigarutseho ubwo yahuguraga abarema n’abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango mu Karere ka Huye, uburyo bwo kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaturage kugira ngo babashe gufata ingamba zihuse igihe habaye inkongi. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ari inshingano za buri wese. 

Yagize ati: “Kumenya kuzimya inkongi ni ubumenyi buri wese agomba kuba afite, kugira ngo hakumirwe hanirindwe inkongi yaba aho batuye  ndetse n’aho banyura umunsi ku munsi. Twaberetse uburyo butandukanye bwo kuzimya inkongi kandi ko kuzimya inkongi mu gihe ibayeho bagomba kubikora  babyikoreye badategereje Polisi, kandi bifashishije ibikoresho bafite.”

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro, ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bishobora guteza igihombo gikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: “Buri wese asabwa  kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi ni yo mpamvu muba mugomba kugira ubumenyi buhagije. Ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abahuguwe babashe guhangana n’ikibazo cy’inkongi .”

CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y’inkongi, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zo kuzikumira. Banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro.

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye aya mahugurwa dore ko ngo wanasangaga batazi gukoresha ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya inkongi. Getrude Mukama ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse ubumenyi atarasanganywe ku bijyanye no gukumira inkongi.

Yagize ati: “Jye nabonaga kizimyamwoto ariko ntazi kuyikoresha; none ubu menye uburyo nzajya nyikoresha mu gihe habaye impanuka. Mbere ntabwo nari mfite ubumenyi buhagije, ndetse hari igihe wasangaga ibikoresho bihari ariko tutazi kubikoresha neza.’’

Nyabyenda David, na we ati: ‘‘Turashimira Polisi y’u Rwanda kuri ubu bukangurambaga bugamije kudusobanurira ibijyanye no gukumira no kurwanya inkongi ubu tugiye kujya  tubyikorera.Twamenye uko twazimya  Gaze dutekeraho mu gihe zihuye n’inkongi n’ibindi.’’                                        

Umwe mu bikorera mu Karere ka Huye avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha abantu kurwanya no gukumira inkongi.

Yagize ati: “Amahugurwa agamije kurwanya inkongi z’umuriro ni igikorwa dushima kuko ibi bizatuma  abantu bamenya uko bakumira banarwanya inkongi batagombye gutegereza Polisi gusa. Turashimira Polisi kubera aya mahugurwa.                                                                                

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko iri kugenda yigisha abaturage hirya no hino hagamijwe gukumira  ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umuturage atamera neza bityo ubufatanye hagati y’abaturage n’izindi nzego bikaba ari byo bikenewe mu gukumira ibyaha.

Polisi itanze ayo mahugurwa mu gihe tariki ya 8 Kanama 2026, mu Karere ka Huye, umwana w’imyaka ibiri n’igice yishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’iwabo, mu gihe umuvandimwe we w’imyaka ine yahiye mu maso, ndetse ibyari mu nzu byose bigakongoka.

Ishami rishinzwe kurwanya Inkongi n’Ubutabazi muri Polisi y’Igihugu ryatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2023, mu gihugu hose hamaze kuba inkongi z’umuriro 226. Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ari ho hibasiwe cyane kubera ko inkongi zabaye muri ayo mezi 10 zihariye 64% by’inkongi zabaye mu gihugu hose.

Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’inkongi ku kigereranyo cya 17%, mu Majyepfo ni ho hagaragaye umubare muto w’inkongi ku kigereranyo cya 4,4%.
Mu kwezi kwa Kanama ugereranyije n’andi mezi, ni ho hagaragaye umubare munini w’impanuka zaturutse ku nkongi z’umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke ari muri Werurwe, ahagaragaye 12.

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize iminota 45
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE