Hezbollah yasabye Isiraheli kuva muri Libani, Iran ishinja USA kwibasira Akarere

Hezbollah yasabye Isiraheli kuva muri Libani, Iran ishinja USA kwibasira Akarere

Mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Isiraheli na Libani bikomeje kubera i Washington biyobowe na USA, Umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Sheikh Naim Qassem yavuze ko ingabo za Isiraheli zigomba kuva ku butaka bwa Libani nta yandi mananiza.

Sheikh Naim Qassem yavuze ko umutwe ayoboye utazaganira ku kwamburwa intwaro mbere y’uko Isiraheli iva muri Libani burundu, ashimangira ko intwaro za Hezbollah zigamije kurinda igihugu mu gihe hakiri ubwicanyi n’amakimbirane.

Hagati aho, Iran yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bigize Akanama k’Ubufatanye bw’Ibihugu byo mu Kigobe (GCC), ivuga ko kuba USA ifite ibirindiro bya gisirikare muri ako Karere ari imwe mu mpamvu zitera umutekano muke.

Iran yasabye ibihugu byo mu Karere kukarinda intwaro za kirimbuzi, inashimangira ko urugamba rw’Abanyapalestina n’Abanyalibani bahanganye n’ubutegetsi bwa Isiraheli rwemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Ibi bije mu gihe ibiganiro byo gushakira amahoro akarere bikomeje, nubwo umwuka hagati ya Isiraheli, Hezbollah na Iran ugikomeje kuba mubi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  2. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  3. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  4. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43
  5. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13