Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeranye n’umukobwa mugenzi we

Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeranye n’umukobwa mugenzi we

Tierra Monay Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore muri Afrobasketball 2021, yasezeranye na mugenzi we w’umukobwa witwa Amanda Thompson bamaze igihe mu rukundo.

Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo kuko muri Gicurasi 2021 ari bwo Amanda yasabye Henderson kuzamubera umugore.

Ibyo bintu byavugishije benshi mu Rwanda kuko hari hashize icyumweru, uyu mukinnyi avuye mu Gikombe cy’Afurika cyabereye i Kigali muri Nyakanga.

Tierra Monay Henderson w’imyaka 37, avuka i Pasadena muri California. Yatangiye gukinira u Rwanda mu myaka 14 ishize nk’umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bitabajwe ngo bafashe amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.

Muri icyo Gikombe cy’Afurika, Henderson yari we mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu watowe muri batanu beza b’irushanwa, aho mu mikino ine byibuze yatsindagamo amanota 20 mu mukino.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  2. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  3. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  4. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  5. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10