Hatangajwe ahatazakorwa umuganda usoza Gashyantare 2023

Hatangajwe ahatazakorwa umuganda usoza Gashyantare 2023
Mu mujyi wa Kigali no mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama ntihazakorwa umuganda usoza Gashyantare kubera isiganwa ry'amagare

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Gashyantare 2023 umuganda uzakorwa ku rwego rw’Umudugudu mu gihugu hose usibye mu Mujyi wa Kigali n’Imirenge ya Nyamata na Ntarama mu Karere ka Bugesera hazakinirwa irushanwa ry’umukino w’amagare.

Muri uyu muganda hazibandwa ku bikorwa byo kubakira abaturage batishoboye amacumbi n’ubwiherero; guhanga no gutunganya imihanda; guhanga no gusibura imirwanyasuri; gusibura inzira z’amazi n’ibindi.

Mu rwego rwo guteza imbere umuganda ushingiye ku bumenyi, Uturere twose turasabwa gutegura uburyo abantu bafite ubumenyi bwihariye bazakora umuganda ujyanye n’ubumenyi bwabo no kumenyesha abaturage aho ibyo bikorwa bizabera. Urugero: Abaganga bazapima abaturage indwara zitandura…

Nyuma y’umuganda hazaganirwa ku ngingo zikurikira, aho Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC buzibanda ku isuku  bukangurira abaturwanda kwita ku isuku ku mubiri n’imyambaro n’ubwiherero; isuku mu ngo zacu n’ahadukikije n’isuku ku matungo.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, yo izagaruka ku butumwa bujyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore uba taliki ya 8 Werurwe.

Gusibura no guhanga imirwanyasuri ni kimwe mu bikorwa biteganyijwe mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2023 (Foto Akarere ka Gakenke)
Nyuma y’umuganda, haganirwa ku ngingo ziba zateguwe kugezwa no gusobanurirwa abaturage
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44