Haringingo Francis yasubiye gutoza Rayon Sports

Haringingo Francis yasubiye gutoza Rayon Sports

Haringingo Francis Christian yatangajwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports, asimbuye Bruno Ferry uheruka gutandukana na yo. Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026 binyuze mu itangazo bashyize ahagaragara.

Haringingo ni umwe mu batoza bari kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko asize Kiyovu Sports yatozaga ku mwanya wa 6 n’amanota 39, umwanya mwiza yaherukagaho ubwo hari mu mwaka w’imikino wa 2021/22 ubwo yabaga iya 2.

Uyu mutoza yaherukaga muri Gikundiro mu 2023 icyo gihe yayihesheje Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.

Azungirizwa na Dusange Sacha nk’umutoza wungiriza wa mbere na Lomami Marcel uzaba ari uwa kabiri. Andi makipe yatoje mu Rwanda arimo Police FC, Mukura VS na Bugesera FC.

Haringingo Francis Christian yasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2023 ayihesha igikombe cy’Amahoro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44