Handball: Misiri yisubije igikombe cya Afurika cyaberaga i Kigali

Handball: Misiri yisubije igikombe cya Afurika cyaberaga i Kigali

Ikipe y’igihugu ya Misiri yisubije Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo nyuma yo gutsinda Tunisia ibitego 37-24 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya 2026 ryaberaga i Kigali ku nshuro ya 27.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, ni bwo hasojwe iri rushanwa ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Rwanda, muri BK Arena.

Muri uyu mukino Misiri yasoje igice cya mbere iyoboye n’ibitego 17-10.

Misiri yakomerejeho mu gice cya kabiri irusha cyane Tunisia, bituma umukino urangira itsinze ibitego 37-24, yegukana igikombe cya Afurika cya 2026 cyiyongera ku giheruka, inganya ibikombe 10 na Tunisia.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe y’igihugu ya Cap-Vert itsinze iya Algeria ibitego 29-23.

Angola yasoreje ku mwanya wa gatanu itsinze Nigeria ibitego 25-20, Maroc yegukana umwanya wa karindwi itsinze Guinea kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 33-33.

Mu cyiciro cy’amakipe yahataniraga igikombe cya Perezida “President Cup”, kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16, ari naho u Rwanda rwari ruherereye kuko rutabashije kurenga amatsinda, Gabon ni yo yacyegukanye itsinze Cameroun.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 12 nyuma yo gutsindwa na Congo Brazzaville ibitego 30-28 ku wa Gatanu.

Ikipe y’irushanwa igizwe n’umunyezamu Mohamed Aly (Misiri), Ahmed Nafea (Algeria), Ahmed Hichem (Misiri), Bilel Abdelli (Tunisia), Yahia Omar (Misiri), Mohamed Emad (Misiri) na Islem Jbeli wa Tunisia.

Ibi bihugu byitwaye neza muri iri rushanwa ari byo Misiri,Tunisia, Cap-Vert, Algeria na Angola byakatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya Handball kizabera mu Budage mu 2027.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, ashyikiriza Misiri Igikombe cya Afurika cya 10 yegukanye
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Misiri muri BK Arena
Tunisia yagowe no kwibona muri uyu mukino
Byari ibyishimo kuri Misiri nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  2. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  3. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  4. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41