Handball: Intego ni uko Vision JN izatwara igikombe-Meya Kambogo

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Muri Nyakanga 2022 ni bwo hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo mu mukino wa Handball aho ikipe ya  Vision JN ibarizwa mu Karere ka Rubavu yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya UR Nyarugenge ibitego 43 kuri 37.

Iyi kipe ya Vision JN ndetse na UR Nyarugenge zikaba zarahise zizamuka mu cyiciro cya mbere aho zasimbuye ikipe ya UR Rukara  na Munyove HC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse atangaza ko bishimiye uko iyi kipe ya Vison JN yitwaye kuko yakinnye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikitwara neza   ikegukana igikombe ndetse ikanazamuka mu cyiciro cya  mbere.

Akomeza avuga ko bifuza kubaka iyi kipe igakomera ndetse ikagera ku rwego rwo gutwara igikombe mu cyiciro cya  mbere. Ati : “Ubu turimo gushaka abakinnyi bakomeye  no kubategura neza, kugira ngo ikipe izitware neza mu cyiciro cya mbere.”

Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse 

Meya Kambogo wakinnye umukino wa Handball avuga ko ikipe bafite ubu ikomeye ariko itari ku rwego  rwo guhangana n’amakipe akomeye ku rwego rw’igihugu nka Police HBC, APR HBC ndetse na Gicumbi HBT.

Ati : “Tugomba guhangana, turimo kwitegura haba kongeramo abakinnyi, gushaka ibikoresho,  kongera amahugurwa n’imyitozo kugira ngo twitegure mu buryo bushoboka ariko gahunda dufite ni ugutwara igikombe.”

Iyi kipe ya Vision JN yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri  yatozwaga na Tuyishime  Zacharie  wabaye umukinnyi ngenderwaho muri Police HBC igihe kirekire.

Tuyishime  Zacharie  wafashije ikipe ya Vision JN kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri
  • Imvaho Nshya
  • Kanama 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE