Handball : Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda mu mikino y’Afurika  U-18

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Libiya 28-35 Uganda

Misiri  43-19 Algeria

Rwanda 53-32 Madagascar

Maroc 10-0 Burundi

Taliki 31-08-2022

Algeria-Madagascar (BK Arena-13h00)

Burundi-Libiya (BK Arena-15h00)

Maroc-Uganda (BK Arena-17h00)

Misiri-Rwanda (BK Arena-19h00)

Nyuma y’imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20  mu mukino wa Handball yabereye mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Kanama 2022 hatangiye imikino y’Afurika mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 « U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022 ».

Iyi mikino irimo kubera muri BK Arena yitabiriwe n’amakipe 8 aho yashyizwe mu matsinda 2. Itsinda A ririmo Maroc, Libiya, Uganda n’u Burundi naho itsinda B rikabamo ikipe y’u Rwanda, Misiri, Algeria na Madagascar.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B yitwaye neza itsinda Madagascar ibitego 53 kuri 32.

Muri iri tsinda B, ikipe ya Misiri na yo yitwaye neza itsinda ikipe ya Algeria ibitego 43 kuri 19.

Imikino yo mu itsinda A yabaye, ikipe ya Uganda yatsinze Libiya ibitego 35 kuri 28 naho Maroc itera mpaga ikipe y’u Burundi itagaragaye ku kibuga kuko yageze mu Rwanda itinze.

Imikino y’umunsi wa kabiri iteganyijwe

Kuri  uyu wa Gatatu taliki 31 Kanama 2022  harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda aho ikipe ya  Algeria ikina na Madagascar (13h00), ikipe y’u Burundi ikine na Libiya (15h00), Maroc ikine na Uganda (17h00) naho ikipe ya Misiri ikine n’u Rwanda (19h00).

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE