Handball: Gicumbi HBT yegukanye igikombe cyo Kwibuka itsinze Police HBC

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Buri mwaka, amashyirahamwe y’imikino itandukanye ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda  na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” hategurwa irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi, abasifuzi  n’abari abakunzi b’imikino muri rusange  bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 28  na 29 Gicurasi 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”  ryateguye irushanwa ryo Kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba Handball bishwe muri Jenoside  “FERWAHAND Genocide Memorial Tournament 2022”.

Iri rushanwa  ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda  n’andi yaturutse hanze harimo amakipe abiri yo muri  Tanzania Ngome HC mu bagabo ndetse na JKT mu bagore. Hari kandi amakipe abiri y’abagabo yaturutse muri Zambia ari yo Zambia National Team A na B.

Mu bagabo ikipe ya Gicumbi HBT yegukanye igikombe itsinze Police HBC ibitego 44 kuri 37 naho mu bagore, ikipe ya Kiziguro SS yegukana igikombe itsinze Gicumbi WHBT ibitego 33 kuri 23.

Ubwo Gicumbi HBT yakinaga na Police HBC

Uko imikino muri rusange yagenze

Mu bagabo hitabiriye amakipe 14  yari mu matsinda 4, itsinda A ryari ririmo Police HBC, UR Remera, UR Rukara na Zambia NT B. Itsinda B ryari rigizwe na  ES Kigoma, UR Huye, Gicumbi HBT na UR Rusizi. Itsinda C  ryari ririmo UR Nyagatare, APR HBC na Zambia NT A naho itsinda D ririmo Nyakabanga HBC, UR Rwamagana na Ngome HBC.

Nyuma y’imikino y’amajonjora , amakipe yitwaye neza yakomeje muri ¼ maze ikipe ya Police HBC isezerera Nyakabanda HBC ku bitego 20-0, Gicumbi HBT isezerera Zambia NT B ku bitego 25-21, ikipe ya Zambia NT A yasezereye Ngome HBC ku bitego 25-18 naho APR HBC isezerera UR Huye ku bitego 26 kuri 23.

Muri  ½ ,  Police HBC yatsinze APR HBC ibitego 38-32  naho Gicumbi HBT  isezerera  Zambia NT A ku bitego 31-14.

Mu guhatanira umwanya wa 3, APR HBC yatsinze Zambia NT A ibitego 19 kuri 17 naho ku mukino wa nyuma, Gicumbi HBT itsinda Police HBC ibitego 44 kuri 37.

Ikipe ya Gicumbi HBT ikaba  yongeye gutwara igikombe Police HBC nyuma y’uko muri Gashyantare 2022, Gicumbi HBT yatsinze Police HBC  ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Ubutwali.

Nyuma yo kwegukana igikombe itsinze Police HBC ku nshuro ya  kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel  yatangaje ko bishimye kandi bashimira abakinnyi uburyo bitwaye neza. Yagize ati : “Abaturage barishimye kuba tubashyiriye iki gikombe kuko bakunda uyu mukino.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel (ibumoso) ari kumwe na kapiteni wa Gicumbi HBT, Kayijamahe Yves

Akomeza avuga ko ibanga ryo kwitwara neza nta rindi  ari ukwitoza, imyitwarire myiza ndetse no kugeza ku gihe ibyo abakinnyi bemerewe.

Mu bagore, iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 8 aho yari yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A ryari ririmo  UR Remera, JKT, Kiziguro SS na Three Stars naho itsinda B ririmo UR Nyagatare, UR Rukara, Gicumbi WHBT na UR Huye.

Nyuma y’imikino  y’amajonjora, amakipe abiri  muri buri tsinda yakomeje  muri  ½  cy’irangiza. Ikipe ya Kiziguro SS yatsinze UR Huye ibitego  22 kuri 06 naho Gicumbi WHBT itsinda JKT ibitego 30 kuri 22. Ku mukino wa nyuma,  Kiziguro SS  yatsinze  Gicumbi WHBT  ibitego 33 kuri 23.

Padiri Ruzindaza Casimile, umuyobozi wa Kiziguro SS yatangaje ko gutwara igikombe babyakiriye neza. Ati : “Iki ni ikigaragaza ko iyo abana bakoze imyitozo bashyizemo imbaraga  icyo bashaka bakigeraho, ni ikintu gikomeye ku banyeshuri, si muri siporo honyine no mu myigire bibaha imbaraga bakumva ko hari ibyo bakwigezaho, ni ibyishimo kuri aba  no ku bo twasize. Iyo ushaka kugera ku cyiza ushyiramo imbaraga.”

Padiri Ruzindaza Casimile, umuyobozi wa Kiziguro SS yishimira igikombe ari kumwe n’umutoza Sindayigaya Aphrodis 

Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cyabo

Mu bagabo, Mbesutunguwe Samuel (Police HBC) yahawe igihembo  cy’uwatsinze ibitego byinshi,  igihembo cy’Umunyezamu witwaye neza   “Best Goalkeeper” cyahawe  Hakizimana Jean Claude “Kidiaba” (Gicumbi HBT) naho Hakizimana Dieudonne (Gicumbi HBT) ahabwa igihembo  cy’umukinnyi  witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”.

Mbesutunguwe Samuel (Police HBC)
Hakizimana Jean Claude “Kidiaba” (Gicumbi HBT)
Hakizimana Dieudonne (Gicumbi HBT)

Mu bagore, Uwatsinze ibitego byinshi yabaye  Nishimwe Noella (Kiziguro SS), Umunyezamu  witwaye neza  aba Mwajabu Lungato (JKT-Tanzania) naho umukinnyi witwaye neza mu irushanwa “MVP” aba Uwineza Florence (Kiziguro SS).

Nishimwe Noella (Kiziguro SS)
Mwajabu Lungato (JKT-Tanzania)
Uwineza Florence (Kiziguro SS).

Ikipe ya JKT yo muri Tanzania yahawe igihembo nk’ikipe yagaragaje koroherana mu kibuga “Fair Play Trophy”.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred yavuze ko iri rushanwa ryakinwe mu gihe abakinnyi bari bamaze iminsi muri shampiyona ari yo mpamvu ryagaragaje urwego rwiza.  Akomeza avuga ko muri rusange irushanwa ryagenze neza.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred

Urutonde rw’abibukwa by’umwihariko  bari mu muryango mugari wa Handball

Irushanwa ryo Kwibuka riheruka muri 2019, ikipe ya APR HBC mu bagabo  ni yo yegukanye igikombe itsinze Police HBC ibitego 35 kuri 29.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE