Guverinoma y’u Rwanda yungutse Minisiteri nshya

Guverinoma y’u Rwanda yungutse Minisiteri nshya

Muri Guverinoma y’u Rwanda hinjiyemo Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta, ihabwa Minisitiri mushya ari we Eric Rwigamba. 

Iyi minisiteri ije ikuriye ibigo bishya byagaragaye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022.

Dr Yvonne Umulisa wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta. 

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Nyakanga 2022, rigaragaza ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112 n’iya 116.

Uretse abahawe inshingano muri Minisiteri nshya, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM). 

Yasimbuye Beatha Habyarimana wahawe izo nshingano muri Werurwe 2021.

Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Minisitiri. 

Dr Musafiri yahawe inshingano nshya mu gihe yari Umuyobozi Nshingwabikorwa (Executive Director of the Strategy and Policy Council -SPC) muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44