Guverineri wa BNR John Rwangombwa yaherewe igihembo muri Togo

Guverineri wa BNR John Rwangombwa yaherewe igihembo muri Togo

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)John Rwangombwa, yaraye yegukanye igihembo cya mbere gitanzwe n’Ihuriro Nyafurika ry’Urwego rw’Imari (AFIS) mu nama y’iryo Huriro iteraniye i Lomé muri Togo.

Icyo gihembo kigenerwa ba Guverineri b’Ibihugu by’Afurika mu kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu bw’Afurika, by’umwihariko Guverineri Rwangombwa akaba yanahembewe guteza imbere Politiki y’Ifaranga, kuringaniza no gushyira gahunda mu micungire y’inguzanyo, guhuza za banki ndetse no gushyigikira iterambere ry’ibigo by’imari byigenga.

John Rwangombwa ni umwe mu bakandida babarirwa muri 30 bahataniraga ibyo bihembo bari mu byiciro by’ibigo, abayobozi b’abagore, ndetse na ba Guverineri ba Banki z’ibihugu.

Buri cyiciro cyagiye gisuzumwa n’akanama nkemurampaka kagizwe n’inzobere mu rwego rw’imari n’imicungire y’amabanki, ari na bo batoranyije abahiga abandi muri ibyo byiciro uko ari bitatu.

Ibihembo byatanzwe mu cyiciro cyihariye cy’Inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Urwego rw’Imari yateranye guhera ku wa Mbere taliki ya 28 kugeza kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Ugushyingo 2022.

Ku nshuro ya mbere ibyo bihembo bitanzwe, John Rwangombwa yagaragaye nk’uwahize abandi bayobozi bakuru ba banki z’ibihugu by’Afurika batanze  umusanzu ufatika mu iterambere ry’urwego rw’imari ku mugabane w’Afurika.

Iyo nama yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere urwego rw’imari rurambye, rurenga imipaka kandi rukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gihe cy’ingorane nyinshi.”

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nama witabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Togo Faure Essozimna Gnassingbé, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Victoire Tomegah Dogbé, ba Minisitiri b’Imari baturutse mu bihugu bitandukanye, ba Guverineri ba Banki Nkuru z’ibihugu binyuranye n’abandi banyacyubahiro bahagarariye ibigo by’imari bikorera mu bice bitandukanye byo ku mugabane.

AFIS ni Ihuriro ryatangijwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itangazamakuru Jeune Afrique mu mwaka wa 2021, kibifashijwemo na Banki y’Isi, ikaba ari inama iza igwa mu ntege Ihuriro ry’Abayobozi b’ibigo Nyafurika (Africa CEO Forum) rihiga andi mahuriro yose y’abagize urwego rw’abikorera muri Afurika.

Intego ya AFIS ni iyo kubaka uru rwego rw’imari rukomeye rugira uruhare rukomeye mu kubaka iterambere rirambye ku mugabane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44