Gutwara UEFA Champions League bisobanuye iki ku makipe ayihataniye?

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Ku mugoroba wo ku wa 30 Gicurasi 2026 hateganyijwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa uzabera i Budapest muri Hongiriya.

Kuba aya makipe yombi afite uburyo bw’imikinire butandukanye cyane ni byo bikomeje gutuma abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeza kwibaza hagati ya Arsenal ishaka kubaka ibigwi ndetse na PSG ishaka kubigumana, uzahigika undi.

Impamvu Arsenal ishobora gutsinda

Abasesenguzi batandukanye cyane cyane abo ku mugabane w’u Burayi bakomeje kugereranya amakipe yombi bagendeye ku mpamvu runaka hagamijwe kureba ishobora gutwara iki gikombe gikomeye cyane kurusha ibindi ku mugabane w’u Burayi.

Arsenal y’uyu munsi ni Ikipe ikomeye ugendeye ku mbaraga z’abakinnyi ifite, ifite abakinnyi bafite siporo ihagije, ubwugarizi bukomeye kandi bafite ubushobozi n’ubuhanga ku mipira itewe ihagaze. Ni ikipe ishobora gukina mu buryo bwa kera bwa Premier League, ariko ikabihuza n’umupira ugezweho.

Umutoza Mikel Arteta yashyizeho uburyo bushya butuma Ikipe ye iba ikomeye ku buryo ishobora gutsinda binyuze ku mipira y’umutwe, ku muvuduko. Arsenal y’uyu munsi ntitinya gukina mu buryo bwa kera (old school) igihe bibaye ngombwa, kandi ibyo byayifashije kugera ku ntsinzi ikomeye muri uyu mwaka biyiha Premier League.

Ikindi gikomeye kuri Arsenal ni uko yongereye imbaraga cyane ugereranyije n’umwaka ushize yatsinzwe na PSG muri ½ cy’abahatanira iki gikombe izana Martín Zubimendi imukuye muri Real Sociedad, Viktor Gyökeres avuye muri Sporting CP, Eberechi Eze imuvanye muri Crystal Palace, Noni Madueke aturutse muri Chelsea, Cristhian Mosquera imukuye muri Valencia, Christian Nørgaad wavuye muri Brentford na Kepa Arrizabalaga yakuye muri Chelsea.

Impamvu PSG ishobora gutsinda

PSG ni ikipe ikinisha uburyo bugoye kwiga. Umutoza Luis Enrique yashyize abakinnyi ku rwego bashobora gukina imyanya yose kandi bakamenya gukoresha umupira neza mu kibuga hose.

Iyi kipe ifite umuvuduko, ubuhanga mu mikinire yayo. Abakinnyi nka Nuno Mendes bashobora kuva inyuma bakajya gutsinda, mu gihe abandi nka Khvicha Kvaratskhelia bashobora kugaruka inyuma bagafasha mu bwugarizi. Ni ikipe ikina umupira utemba neza, usa n’uwo Barcelona yakinaga mu bihe byaba Messi, Neymar ndetse na Sualez.

PSG ifite kandi ubunararibonye bwo gutsinda iri rushanwa, ndetse iri ku rwego rwo hejuru cyane nyuma yo gutsinda umwaka ushize. Izi mbaraga z’ubunararibonye n’icyizere ni byo bishobora kuyifasha gutsinda uyu mukino ukomeye.

Icyo intsinzi yasobanura kuri Arsenal

Niramuka itsinze, Arsenal izaba yanditse amateka akomeye kurusha ayandi yose mu mateka yayo. Izaba ibonye igikombe cya mbere cya Champions League, nyuma y’imyaka myinshi ibigerageza bikaba akarusho kubera igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) iherutse kwegukana.

Byaba bisobanuye ko iyi kipe irenze kure ibihe byiza byose yaba yari geze kugira, yewe n’icyo bita “Invincibles” cyo mu 2003-04 ndetse n’ibihe yegukanyemo ibikombe bibiri byo mu gihugu. Ni ukuvuga ko Arsenal iramutse itwaye iki gikombe byayishyira ku rwego rw’amakipe akomeye cyane ku mugabane w’u Burayi.

Icyo intsinzi yasobanura kuri PSG

Ku ruhande rwa PSG, gutsinda byayinjiza mu mateka yihariye aho yaba ibaye imwe mu makipe make yigeze gutwara Champions League inshuro ebyiri zikurikiranya, ikinjira mu itsinda ry’amakipe y’ibihangange byabigezeho. Byanazamura urwego rw’umutoza Luis Enrique, waba ageze ku gikombe cya gatatu cya Champions League mu makipe abiri atandukanye, akinjira mu rutonde rw’abatoza bakomeye kurusha abandi.

Abakunzi b’umupira bakomeje kugaragaza ko uyu atari umukino gusa ahubwo ari n’uburyo bwiza bwo kugaragaza ko ibihangange muri ruhago bitaba gusa mu Bwongereza ahubwo ko no mu Bufaransa bari ku rwego rwo hejuru. Abakunzi b’Umupira bategereje kureba niba Arsenal izandika amateka yayo ya mbere, cyangwa PSG izakomeza kwigarurira u Burayi.

Aya makipe yombi amaze gukina imikino irindwi aho Arsenal yatsinze ibiri PSG itsinda ibiri, banganya itatu  aho hari mu 1994 muri  UEFA Cup Winners’ Cup muri kimwe cya kabiri mu 2016–17 UEFA Champions League, 2024–25 UEFA Champions League.

Arsenal ni yo ifite Premier League y’uyu mwaka
PSG ni yo yegukanye UEFA Champions League umwaka ushize nyuma yo gutsinda Inter Milan ibitego 5 ku busa
  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE