Abahinzi bagaragaza ibyiza by’ubuhinzi bubungabunga ubutaka
Bamwe mu bahinzi bavuga ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari uburyo bugezweho bwo guhinga umuhinzi atangije imiterere kamere y’ubutaka n’ibinyabuzima biri mu butaka, bukaba bubungura kuko busaba gukoresha abakozi bake, ntibwangiza ubutaka n’ibidukikije muri rusange, burwanya isuri, burinda utunyabuzima duto two mu butaka, bukabika ubuhehere bw’ubutaka.
Bagaruka ku buryo bwiza n’inyungu bakura mu gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka, kuko bukorwa mu gihe gito kandi amafaranga yasohokaga ku bahinzi benshi akagabanyuka, ubutaka ntibutwarwe n’isuri.
Uwimana Cosolee wo mu Murenge wa Rwaza, Akagali ka Musezero mu Karere ka Musanze yavuze ko iyo barangije gusarura, ibigorigori babiryamisha mu murima ubundi bagategura ubutaka, baharura. Yagize ati: “Uburyo bwo guhinga tubungabunga ubutaka, ntiturima ahubwo turaharura, bikihuta kandi bigasaba abakozi bake. Ni inyungu cyane kuko ntaho bihuriye no gutabira kimwe no kurima.”
Nsengiyumva Kizito wo mu Kagari ka Kabushinge, Rwaza, uhinga mu gishanga cya Mukinga, asobanura ko iyo basaruye nk’ibigori batabirimbura ahubwo babitema bakabirambika mu murima.
Ati: “Ubu tugiye kwinjiramo, tubitemere tubiryamishe hasi ku itaka, dukurikizeho guharura tutarima ubutaka, turaharura. Twaboneye ahantu hato babikoresheje tubona ni byiza. Kubiryamishamo birwanya isuri kandi n’iyo biri kuboreramo bibyara ifumbire, birinda kumagara k’ubutaka.”
Nkotanyi Appollinaire we yavuze ko guhinga habungabungwa ubutaka bigabanya igishoro. Ati: “Singikora intabire hari itandukaniro kuko byagabanyije igishoro twakoreshaga barima kandi n’umubare w’abahinzi waragabanyutse.
Mfite umurima wa Ari 11, nahingishaga abahinzi 12 mu guharura nakoresheje abahinzi 5, umuhinzi ni 2000 Frw, ubwo mbere nishyuraga 24 000 Fr, none ubu nkora ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, mparura nkoresha 10 000Frw.”
Yongeraho ko kurima bituma ubutaka butwarwa n’isuri. Ati: “Abakirima ntibaramenya ibyiza byo guhinga baharura naho buriya kurima biteza isuri. Iyo ubutaka bubibye cyangwa butabiye, ubutaka buroroha, isuri irabutwara ariko uwaharuye ubutaka buba bukomeye.”
Umuyobozi wungirije w’ishuri ryigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka, ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamaza buhinzi- bworozi, Dr Ndambe Nzaramba Magnifique yashimangiye ibyo abo bahinsi bakesha ubuhinzi bubungabunga ubutaka.
Ati: “Ubuhinzi bubungabunga ubutaka bugamije kurumbura ubutaka iyo bwagundutse cyangwa ubukiri bwiza nk’ubw’umushike ukabubungabunga ngo budatakaza umwimerere wabwo, kuko ubutaka bufite ibinyabuzima birimo inshuti z’abahinzi, imyungungugu bikenerwa ngo tubone umusaruro mwiza, tububyaze umusaruro ngo n’abadukomokabo nabo bazabone ibibatunga.”
Dr. Ndambe yasobanuye ko hari ibyitabwaho mu gukora ubuhinzi bubungabunga ibidukikije. Ati: “Hitabwa ku bintu by’ingenzi mu kubungabunga ubutaka bukarindwa isuri, hakirindwa no kubwumisha.
Icya 2 ni ukugira ngo bugumane wa mwimerere ni ukuvuga imyunyungugu, inshuti z’abahinzi, uburyo ubutaka buteye ntibubumbire kuko biba ikibazo ku mizi y’ibihingwa biba byahatewe, ntibuhumeke, amazi ntiyinjiremo.”
Yakomeje asobanura ko abahinzi bagirwa inama yuko ubutaka bwo gutera cyane cyane ibinyamisogwe n’ibinyampeke bugomba gutegurwa buharurwa kandi imvura yatangira kugwa imbuto ntiziterwe kure, hagacukurwa utwobo tutarenza Santimetero 5.
Ati: “Tubagira inama yo guharura hanyuma bagacukura utwobo tutarengeje cm 5, ari ibinyamisogwe n’ibinyampeke hafi ya byose kuko kubishyira kure (kubitaba) kugira ngo urubuto rumere rugomba guhura n’ubutaka kandi rukabona amazi.”
Akomeza asobanura ko atari byiza kurima ubutaka kuko bituma izuba ryinjiramo cyane bukumagara, bukanatwarwa n’isuri ku buryo bworoshye, ndetse n’ibigize umwimerere w’ubutaka bikononekara
Yagize ati: “Uzarebe ubutaka bwarimwe iyo imvura iguye burabanza bukabumbira, ariko ahatarimye aho imizi iri ikaboreramo isiga akanya k’inzira y’amazi, hari ibyatsi bishibuka, uruteja n’urwiri ariko iyo ubiharuye ukabishyira hejuru y’ubutaka ntibyongera kumera nk’inyabarasanya kuko burya hamera umurama wayo.
Uko uhinga urwiri uba urutaba, noneho rujya ikuzimu kurusha ahatarimwa kuko ubusanzwe rukura rujya hejuru, ruba rukeneye amazi, aharimagurwa rumanuka rushakisha amazi. nta mpamvu yo kujya ikuzimu kuko ibikenewe biba biri hejuru.”
Abahinzi bagirwa inama yo guhinga babungabunga ubutaka, bakirinda kuburimagura, bagatera neza imbuto, bagasasira kandi bagasimburanya neza ibihingwa mu murima.
