Muhanga: Abategereza akazi ‘ku ndege’ barasaba gufashwa kwibumbira muri koperative

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Abaturage batandukanye bakora imirimo y’amaboko mu Karere ka Muhanga, bazindukira ahazwi nko “ku ndege” mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, bategereje uwaba akazi, barasaba ubuyobozi kubafasha kubona uko bibumbira muri koperative kugira ngo bakore mu buryo bubafasha kwiteza imbere no kubona akazi gahoraho.

Aba baturage bavuga ko buri munsi baza mu Mujyi wa Muhanga kare cyane bategereje abakenera abakozi bo gukora imirimo itandukanye irimo ubufundi, amashanyarazi, amazi ndetse n’indi myuga y’amaboko. Bavuga ko gukora buri wese ku giti cye bituma imibereho yabo ikomeza kuba mibi kuko akazi kaboneka rimwe na rimwe, ubundi kakabura.

Tumukunde Eric, umwe mu bahakorera yavuze ko mu myaka isaga itandatu ishize bagize igitekerezo cyo kwibumbira hamwe bagashinga koperative y’abakarani kugira ngo bakore bafite umurongo uzwi kandi bashobore no kubona amasoko y’akazi ahoraho.

Avuga ko icyo gihe basabwe n’ubuyobozi kubanza gushaka abanyamuryango no gufunguza konti muri banki, ibintu bavuga ko bahise buzuza,yemeza ko babonye abanyamuryango barenga 70 ndetse batangira no kwizigama amafaranga nk’uko bari babisabwe, ariko kugeza ubu bakaba batarabona igisubizo.

Ati “Twandikiye Umurenge ndetse n’abashinzwe amakoperative mu Karere, batubwira ko bazadusubiza ariko imyaka ishize ari itandatu tutarabona igisubizo,twifuzaga kugira koperative yadufasha kubona akazi kazwi ndetse tukajya dukorera hamwe.”

Ndagijimana Ignace na we yavuze ko ubuzima bwo gushakira akazi mu muhanda bugoye kuko hari iminsi akazi kaboneka indi kakabura burundu,yongeraho ko kuba badafite uburyo buzwi bakoramo bituma hari n’ababashakira akazi babahenda cyangwa bakabakoresha ari uko babanje kubaha akantu(Ruswa).

Ati “Twari twarakoze ibisabwa byose, turi abanyamuryango bahagije kandi dufite n’imari shingiro twari twasabwe gushyiraho,ikitubabaza ni uko tumaze imyaka myinshi dutegereje igisubizo ariko ntitukibone.”

Munyaneza Vianney na we yavuze ko hari igihe bahura n’ibibazo by’umutekano kuko bamwe bafatwa nk’inzererezi kandi baba baje gushaka akazi ko gutunga imiryango yabo.

Ati “Hari igihe baza bakadufata bavuga ko duteza akavuyo mu mujyi, nyamara tuba twaje gushaka akazi gusa. Turifuza gukorera hamwe mu buryo buzwi kugira ngo turusheho gukora neza no kwiteza imbere.”

Aba baturage bavuga ko bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere, ariko ko bakeneye ubufasha n’ubujyanama kugira ngo babashe kubona ubuzima gatozi bwa koperative bakore mu buryo bwemewe.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Muhanga, Karangwa Athanase yavuze ko ubusanzwe ubuzima gatozi bwa koperative butangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amahugurwa (RCA), kandi ko abasaba gushinga koperative bashobora no gukoresha ikoranabuhanga babisaba.

Yasobanuye ko Akarere gafite inshingano zo gufasha abaturage gusobanukirwa ibisabwa no kubayobora mu nzira yo kwibumbira hamwe, asaba aba baturage kugana ubuyobozi kugira ngo ikibazo cyabo gisuzumwe.

Ati: “Niba bafite ikibazo cyangwa hari ibyo batujuje, nibaze tubafashe,hari n’andi matsinda asanzwe dukorana kandi intego ni uko abaturage bakora bakiteza imbere.”

Uwo muyobozi yabwiye Imvaho Nshya ko kugira ngo hashingwe koperative bisaba kuba hari abanyamuryango, amategeko abagenga, gahunda y’ibikorwa ndetse n’imari shingiro. Aba baturage bavuga ko byinshi muri ibyo bari barabishyizeho, ariko bagategereza imyaka myinshi batarabona umurongo uhamye ku busabe bwabo.

Bakomeza gusaba ko bafashwa kubona uburyo bwo gukora bishyize hamwe, kuko bemera ko koperative yabafasha kubona akazi gahoraho, kwinjiza amafaranga menshi no kuva mu buzima bwo guhora bashakira akazi ku muhanda buri munsi.

Munyaneza Vianney yasabye ko bafashwa kwibumbira mu makoperative
  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE