U Burusiya bwarashe muri Romania 

U Burusiya bwarashe muri Romania 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania yatangaje ko indege z’u Burusiya zarashe ku nyubako iri Mujyi wa Galati uherereye mu Burasirazuba bwa Romania, hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Ukraine, hakomereka babiri. Romania yatangaje ko icyo gitero cyabaye kuri uyu wa Gatanu ubwo u Burusiya bwashakaga kurasa muri Ukraine ariko bukarasa inyubako ya Romani bigateza inkongi.

Perezida wa Romania, Nicusor Dan yahise ahamagaza Inama Nkuru y’Umutekano n’Ingabo y’icyo gihugu, avuga ko ari ikibazo gikomeye kurusha ibindi byose byigeze bigera ku butaka bwa Romania kuva intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu mwaka wa 2022.

Icyo gitero cyatumye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) unenga u Burusiya, ivuga ko ubushotoranyi bw’icyo gihugu bwarenze umurongo. Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko ubushotoranyi bwafashe undi murongo kandi bari gutegura gufatira u Burusiya ibihano.

Nubwo u Burusiya butaragira icyo buvuga kuri icyo gitero ariko EU yatangaje ko yifatanyije na Romania n’abaturage bayo muri ibyo bihe. Mu butumwa Ursula von der Leyen yanyujije kuri X yavuze ko bakomeje gukaza umutekano hagamijwe gukumira ibitero ari na ko hakomeza gushyirwa igitutu ku Burusiya bunategurirwa ibihano.

Ni mu gihe Romania yahumurije abaturage bayo ivuga ko icyo gitero atari yo cyari kigambiriye ahubwo ari ingaruka z’intambara iri ku mupaka wayo na Ukraine.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48