Musanze: Abamaze imyaka 3 bizezwa ‘transformer’ amaso yaheze mu nzira

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image
Amapoto azashyirwaho transfo yamaze gushingwa, hashize imyaka itatu n'igice

Abaturage batuye mu Midugudu ya Kabaya na Buhoro, yo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu n’igice bizezwa guhabwa icyuma cyongerera imbaraga umuriro w’amashanyarazi kikanafasha mu kuwusaranganya mu baturage kizwi nka transfo (transformer), ariko ngo amaso yabo yaheze mu kirere. 

Aba baturage bavuga ko kutagira transfo bituma umuriro uba muke ndetse bikabagiraho ingaruka zikomeye cyane cyane ku bafite ibikorwa bikenera amashanyarazi. Mu buhamya bwabo, bavuga ko iyo abaturage benshi bacanye amashanyarazi cyane cyane mu bihe bya nimugoroba, umuriro uba muke cyane ku buryo bamwe badashobora kureba amakuru kuri televiziyo cyangwa ngo bayumve kuri radiyo zikoresha amashanyarazi.

Niyonteze Albert, umwe muri abo baturage, yagize ati: “Tumaze imyaka irenga itatu tubwirwa ko transfo igiye kuza ariko amaso yaheze mu kirere. Iyo abantu bose bacanye amatara nimugoroba umuriro uragenda cyangwa ugacika intege ku buryo televiziyo itaka neza.”

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi bikenera amashanyarazi menshi bavuga ko iki kibazo kibahombya. Abafite imashini zisya ibinyampeke na bo bavuga ko zidashobora gukora neza kubera umuriro muke, ibintu bituma serivisi baha abaturage zitagenda uko bikwiye.

Muhawenimana Daikora, undi muturage ukora ubusuderi mu Murenge wa Muhoza, yavuze ko ibikorwa bye bikomeje kudindira kubera ikibazo cy’umuriro udafite ingufu zihagije. Yagize ati: “Imashini zacu ntizikora neza. Hari igihe umuriro uba muke ku buryo gusudira bidakunda kandi abakiliya bakadutakariza icyizere.”

Abaturage bavuga kandi ko abana babo bahura n’imbogamizi mu kwiga nijoro kuko amashanyarazi aba adafite ingufu zihagije cyangwa akabura burundu. Iyo umuriro ubuze, ngo bamwe bagenda bagonga ibikuta kubera umwijima mwinshi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwamariya Clarisse, yavuze ko hari umushinga munini w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) ugamije gusimbuza insinga z’amashanyarazi zangiritse n’amapoto uzakemura icyo kibazo. 

Yagize ati: “Bahereye mu Mirenge ya Shingiro, Musanze, Busogo, ahantu hose hari ayo mapoto ashaje hari gahunda yo kuhagera cyane ko ashaje. Hari ndetse na gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu ngo, n’iyo transfo rero ntekereza ko nyuma y’aho iyo Midugudu yo muri Muhoza ivuga ko nta muriro uhagije uzabageraho.”

Umukozi wa REG ishami rya Musanze, Eng Batangana Regis, yavuze ko abaturage batuye muri iyo Midugudu na bo bari muri gahunda yo kuvugururirwa imiyoboro y’amashanyarazi ndetse no kugezwaho transfo nshya kugira ngo ikibazo cy’umuriro muke gikemuke burundu.

Yagize ati: “Uretse no kuba bavuga ko Transifo itari yabageraho muri ako gace harimo n’amapoto ashaje, iyi transfo rero iri mu  mushinga witwa RUEP. Aho yagombaga guterekwa rero kugeza ubu hari ibyari birimo gukosorwa ku buryo mu cyumweru gitaha muri Kamena 2026, izaba yahageze n’umuriro wagezemo.”

Yijeje abaturage ko nyuma yo kuvugurura imiyoboro no gushyiraho ibikorwa remezo bishya, ikibazo cy’umuriro muke kizagabanyuka ku buryo bazabona amashanyarazi ahagije abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’iterambere ry’imirimo yabo.

Kugeza ubu Akarere ka Musanze kageze ku kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ku kigero cya 82% mu gihe intego ari ukuyageza kuri bose 100% bitarenze mu mwaka wa 2029. 

Abaturage bategereje transfo imyaka itatu irashize
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE