Guinée Conakry yafunguye Ambasade mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 27, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, Perezida wa Guinée Conakry, Lt. Gen. Mamadi Doumbouya yafunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.

Ni mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano uhuriweho n’impande zombi.

Ni igikorwa Perezida Lt. Gen. Mamadi Doumbouya yakoze mbere yo guhaguruka i Kigali we na Madamu Lauriane Doumbouya basubira mu gihugu cyabo nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda, bakaba baherekejwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

U Rwanda na Guinée Conakry bikomeje kubaka ubufatanye mu nzego zitandukanye aho na Perezida Kagame mu mwaka ushize yari yasuye icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Perezida Lt. Gen. Doumbouya yasoje mu Rwanda rwari rwaturutse ku busabe bwa Perezida Kagame.

Lt. Gen. Doumbouya yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anashimangira ko ubu bufatanye agiye gukomeza kubusigasira aho yavuze ko Kigali na Conkary ari nk’urugo rumwe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 27, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE