Guinea-Conakry: Mamady Doumbouya yatsinze amatora ya Perezida

Guinea-Conakry: Mamady Doumbouya yatsinze amatora ya Perezida

Ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea byagaragaje ko Gen Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé mu 2021, ari we watsinze amatora n’amajwi 86,72%.

Gen Doumbouya ugiye kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka irindwi ahigitse abandi bakandida umunani bari bahanganye, ndetse abantu benshi ni we bahaga amahirwe yo gutsinda ayo matora.

Kuva igisirikare cyafata ubutegetsi mu 2021, ku wa 28 Ukuboza nibwo Guinea ikoze amatora rusange.

Ibyavuye mu matora biracyafatwa nk’ibyagateganyo kugeza igihe Urukiko rw’Ikirenga ruzabyemeza bidasubirwaho, rukaba rufite iminsi umunani yo gusuzuma no kugenzura neza ibyatangajwe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze ayo matora bayita ikinamico ndetse bashinja Doumbouya gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanenga imiyoborere ye.

Ayo matora yabaye, Alpha Condé n’Umuyobozi  ukomeye w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Cellou Dalein Diallo, bari mu buhungiro mu gihe Komosiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abantu 80,95% bari kuri lisiti y’itora bose bayitabiriye.

Gen Doumbouya yahoze ayobora Ingabo zo mu mutwe udasanzwe (special forces), yafashe ubutegetsi muri Nzeri 2021 ahiritse Perezida Alpha Condé, amushinja imiyoborere mibi, ruswa no kwangiza demokarasi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  2. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  3. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  4. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41