Gisagara: Korora inkoko byamuteje imbere, ahindura ubuzima bw’impunzi

Gisagara: Korora inkoko byamuteje imbere, ahindura ubuzima bw’impunzi

Nshimyumuremyi Jean Damascène ni umugabo wubatse, atuye mu Murenge wa Mugombwa muri metero nke uvuye muri Santeri ya Mugombwa, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Yize amashuri yisumbuye arangiza mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo mu 2016.

Mu buhamya bwe, yabwiye Imvaho Nshya uko yari afite umushinga wo gutangiza iduka ricuruza imiti y’amatungo ariko akabura ubushobozi.

Avuga ko yabonye amafaranga make akagura imiti mike imufasha kuvura amatungo y’abaturage mu gace atuyemo.

Yakomeje gukora yiteza imbere ashobora no gutanga akazi ku mpunzi zo mu nkambi ya Mugombwa.

Inkuru yo gutera imbere kwe, ntatinya kuvuga ko abishimira umushinga Jya Mbere uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA. 

Yatangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko, yoroye imishwi 1200. Ni imishwi agurisha imaze ukwezi n’iminsi 15.

Avuga uko yakoranye n’umushinga Jya Mbere. Ati: “Jya Mbere yampaye miliyoni imwe nishyura kimwe cya kabiri cyayo.

Narongeye nsaba miliyoni ebyiri ndishyura ndarangiza nyuma nsaba miliyoni enye”. 

Ubuyobozi bw’umushinga Jya Mbere busobanura ko iyo ugujije amafaranga atagera kuri miliyoni eshanu, wiyishyurira icya kabiri cy’ayo wagujije andi ukunganirwa.

Mu bisabwa, ni uko uba ugomba kuba warahaye akazi impunzi cyangwa ukaba uri impunzi ifite ibikorwa by’ubucuruzi ikaba yarahaye akazi impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi.

Nshimyumuremyi yahamirije Imvaho Nshya ko gahunda afite ari ugukomeza kwiyubaka.

Akomeza ashimira Umushinga Jya Mbere. Yagize ati: “Ndashimira Jya Mbere ko yanyongereye igishoro, nkaba narashoboye kwigurira amasambu kandi nkavugurura inyubako ntuyemo n’umuryango wanjye”.

Kugeza ubu, Nshyimyumuremyi avuga ko mu bworozi bw’inkoko akora umushwi awugura 1,450 akawugurisha 2,200. 

Atangirira ku mishwi imaze umunsi umwe ivutse akayigurisha imaze ukwezi n’iminsi 15 ivutse.

Yifuza gukora ubworozi bw’inkoko zitanga amagi bitewe n’imbogamizi abona arimo ahura na zo mu korora imishwi.

Asaba kandi ko umushinga Jya Mbere wajya wemerera abikorera amafaranga yose basabye muri banki.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44