Gisagara: Bane barimo Gitifu wa Mamba bafungiwe ruswa

Gisagara: Bane barimo Gitifu wa Mamba bafungiwe ruswa

Polisi y’u Rwanda ifatanyijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara n’abandi bantu batatu bakurikiranweho ruswa.

Abo batawe muri yombi ku wa  wa 27 Ugushyingo 2025, aho abantu bane barimo abaturage batatu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, bafashwe bakekwaho icyaha cya ruswa.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 200 Frw yari ahawe n’umuturage wengaga inzoga zitemewe, bigizwemo uruhare n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’umuturage watanze amakuru, aho bivugwa ko ngo yari yarabigize akamenyero.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye itangazamakuru ati: “Bakekwaho icyaha cya ruswa, ubu tuvugana bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ndora, naho RIB yatangiye iperereza.’’

Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44