Gisa cy’Inganzo yashimiye Richard Nicky Ngendahayo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 1, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo uri mu bakunzwe n’abatari bake wanagarutse mu muziki nyuma y’imyaka yari amaze adakora umuziki kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge yakeje umuramyi Richard Nick Ngendahayo avuga ko hari indirimbo ye yamufashije ndetse agahitamo kuyisubiramo.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri  uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, Gisa cy’Inganzo yatangaje ko hari igihe yanyuzemo cy’ubwigunge ariko indirimbo ya Richard Nick Ngendahayo yise ‘Intwari batinya’ ikamuhumuriza ari nayo mpamvu yahisemo kuyisubiramo agamije kwinezeza kubera ko yamufashije.

Yagize ati: “Mu gihe umwaka wari gutangira nasubiyemo indirimbo yitwa Intwari batinya ya Richard Nick Ngendahayo, umuramyi Imana iguhe umugisha wakoze indirimbo nziza yampumurije nihebye.

Yongeraho ati: “Kuko hari igihe ndi muri Kaminuza nicaraga nkigunga nakumva iyo ndirimbo nkumva insubijemo imbaraga, nkifuza kuzayisubiramo ndamya Imana, buriya sinayisubiyemo ngo abantu bayumve buriya ni njye wayikoreye, abayumvise buriya bamfashije gushima Imana ariko ni jye wayikoreye.”

Akomeza ashimira uwo muramyi kubera ukuntu yakiriye neza uko Gisa yasubiyemo indirimbo ye ndetse akanamufasha kuyisangiza abamukurikira akavuga ko yiteguye kuzabonana na we mu gihe azaba aje gukora igitaramo cye mu Rwanda nk’uko amaze igihe abitangaje.

Uwo muhanzi avuze ibi nyuma y’iminsi mike akoze indirimbo yise ‘Birabareba’ yakozwe ku bufatanye na KINA Music, ndetse mu byo yishimira harimo kuba ubuhanzi bwaragutse ashingiye ku bintu bigaragara nk’inzu z’umuziki n’ibikorwa remezo.

Gisa cy’Inganzo avuga ko yicuza igihe yataye yarabaswe n’ibiyobyabwenge icyakora kuko bigaragara ko yasigaye, agahamya ko hari aho yari kuba ageze ariko kuhagera bimusaba imbaraga z’umubiri, ubwenge n’umutima ari yo mpamvu arimo gukoresha imbaraga nyinshi.

Gisa asaba urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge kuko we abigereranya n’urupfu ndetse asezeranya abakunzi be ko atazabatenguha cyangwa ngo abicishe irungu.

Gisa Cy’inganzo yashimiye Richard Nicky Ngendahayo
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 1, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE