Gen. (Rtd) Kabarebe yakiriye intumwa y’u Bwongereza  McPhail

Gen. (Rtd) Kabarebe yakiriye intumwa y’u Bwongereza  McPhail

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye intumwa y’u Bwongereza ishinzwe Inama izahuza icyo gihugu n’Afurika, Dr. Alastair McPhail.

Dr. Alastair McPhail aje mu Rwanda kureba aho imyiteguro y’Inama ku ishoramari ry’u Bwongereza n’umugabane w’Afurika igeze, ikaba itegereje kuzabera i London tariki ya 24-25 Mata 2024.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane  (MINAFETT), kuri X, yangaje ko  ibiganiro by’abo bayobozi byibanze ku kurebera hamwe uko inama iteguye  ndetse no hibandwa ku kuroshya  ishamari  hagati y’ibihugu by’umugabane w’Afurika n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Ni uburyo bavuze ko hazaganirwa ku hakongera imbaraga mu guhanga imirimo mishya myinshi ndetse kuzamura ubukungu kurushaho.

U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika 25 Guverinoma y’u Bwongereza yatumiye muri iyo nama, yitezweho kurushaho gushimangira ubutwererane butanga umusaruro ufatika ku mpande zombi.

Nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ihuriro y’Umuryango w’Abibumbye ryiga ku Bucuruzi n’Iterambere igaragaza uko ishoramari rikorwa ku Isi yose rihagaze, u Bwongereza ni cyo gihugu gifite imitungo y’amahanga myinshi muri Afurika.

U Bwongereza kandi ni na cyo gihugu kiza imbere mu kuba igicumbi cy’urwego rw’imari, aho kiguriza ibihugu ku mugabane.

Izo ngingo u Bwongereza buzishingikirijeho cyane mu rugendo bwatangiye rwo kurushaho kongera ishoramari mu bihugu by’Afurika, koroshya ubuhahirane bwungura impande zombi, gushyigikira politiki n’amavugurura byimakaza gahunda z’igihe kirekire mu ishoramari.

Iyo nama izubakira na none ku myanzuro y’iyaherukaga kuba mu mwaka wa 2020, iyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2021 no mu 2022.

Inama yabaye mu 2020 yagaragaje intambwe z’ingenzi zimaze guterwa mu bufatanye bw’u Bwongereza n’ibihugu by’Afurika ahanatangarijwe ubucuruzi bufite agaciro ka miliyari 6.5 by’amapawundi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44