Gatsibo: Kanamugire yagaragaje ibyo amaze kugeraho nyuma yo gukorana n’Umushinga “Jya Mbere”
Kanamugire Innocent utuye mu kagari ka Manishya mu murenge wa Gatsibo avuga ko yatangije sosiyete yitwa ‘Light Friend Company Ltd’ ikora ibijyanye n’ubuhinzi nk’umuntu wabwize.
Akora imirimo yo kubumba amatafari, nyuma akaba yaragize igitekerezo cyo gukorana na banki, byamugejeje ku gukorana n’umushinga Jya Mbere uterwa inkunga na Banki y’Isi ugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA).
Yagize ati “Nasabye inguzanyo, maze kuyisaba mbwirwa ko harimo igice cyo kunganirwa (Matching Grant) cyishyurwa n’umushinga Jya Mbere, nuzuza ibisabwa ndangije bambwira ko bansabira muri Jya Mbere kuko ngo iyo bakwemereye baguha nkunganire”.
Avuga ko ikigenderwaho kugira ngo uhabwe inguzanyo, bisaba kuzuza ibisabwa umuntu usaba inguzanyo ku buryo busanzwe.
Yaje kubona ubutumwa bumubwira ko yabonye nkunganire akaba yarishyuriwe na Jya Mbere miliyoni 3.6 muri miliyoni 9 yari yarasabye.
Kuri we agaragaza uko umushinga Jya Mbere watumye yiteza imbere. Ati “Narishyuye ndarangiza, nsaba andi mafaranga, ndangije umushinga wo kubumba amatafari tuba tugeze mu gihe cy’imvura ntangira umushinga wo kuzana inyana ndongera ntekereza ku mazi y’aho tuba twakuye ibumba”.
Ahamya ko yahise atangiza ubworozi bw’imbata, aho igi rimwe ry’imbata arigurisha amafaranga 200, mu gihe isake y’imbata ayigurisha ibihumbi 15.
Yatangiranye imbata 30 ubu afite 41. Yongeye gusaba inguzanyo ya miliyoni 18. Kuri ubu afite intego yo korora inkoko z’inyarwanda.
Azororera inkoko z’inyarwanda ku butaka bungana na hegitari 3 azubakira ku buryo zizajya zitorera hanze.
Jya Mbere nikomeza kubashyigikira hari indi mishinga batekereza kuzakora.
Isosiyete ya Kanamugire, inakora imirimo yo gutuburira imbuto abahinzi b’icyayi mu karere ka Nyaruguru no kubahingira imirima y’icyayi mishyashya bafite.
Agaragaza ko hari irindi soko yabonye ryo mu karere ka Rutsiro, aho bagiye gutuburira abahinzi b’icyayi ingembwe ibihumbi 2.
Kugeza ubu Light Friend Company Ltd irimo gutubura ingembwe z’ibijumba by’umuhondo.
Nubwo bitaryoha ariko ngo bikungahaye kuri vitamini A bityo bikazafasha mu guhangana n’ingaruka z’imirire mibi.
Avuga ko impunzi zikora muri sosiyete ye zitajya zirenga eshanu ariko ngo mu kwezi kwa Nyakanga aba akoresha abakozi benshi bakaba bashobora kugera no ku icumi.
Ni mu gihe abakozi batari impunzi babarirwa hagati ya 40 na 45.
Umushinga Jya Mbere, Kanamugire avuga ko wamubereye nk’umubyeyi. Ati “Nk’izo hegitari 3 maze kugura z’ahantu h’ishyamba ngiye gutangira kororera inkoko, ndabikesha Jya Mbere”.
Akomeza avuga ko ubworozi bw’inka n’imbata abukesha umushinga Jya Mbere uterwa inkunga na Banki y’Isi ugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).
Umwe mu mpunzi zifite akazi muri Light Friend Company Ltd, yabwiye Imvaho Nshya ko yabonye akazi hanze y’inkambi bityo ko icyo akura mu kazi kizamufasha kwihangira imirimo.
Nyiramugisha Clementine avuga ko yamenye amakuru yuko hanze y’inkambi haba hari imirimo bituma ajya kugashaka, aho ku munsi akorera ibihumbi bibiri.
Ati “Gukora akazi muri Light Friend Company Ltd bimfasha kutagira ibyo nsaba mu rugo.
Nubwo nkorera make ariko mfite intego yo kwikorera”.
Mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba hamaze gukoreshwa miliyari ebyiri muri miliyari 7 zizakoreshwa mu gihe cy’imyaka 7 y’umushinga Jya Mbere uterwa inkunga na Banki y’Isi ugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA.