Gasabo: Hafatiwe magendu y’inzoga za Likeri zagura miliyoni 21 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 22, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (ASOC) ryafatanye abantu babiri,  amacupa 305 y’inzoga za magendu zo mu bwoko bwa likeri (liquor) butandukanye.

Izo nzoga zacuruzwaga mu buryo bwa magendu zafashwe ku wa Kabiri taliki 20 Kamena mu Karere ka Gasabo, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage. 

Umwe mu bafashwe ni umumotari w’imyaka 38 wafatiwe ahazwi nko ku Kisimenti mu Murenge wa Remera, atwaye kuri moto amacupa 10 yo muri izo likeri, n’umugabo w’imyaka 33 wafatiwe mu rugo mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, ahari ububiko bw’izo nzoga zose hamwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21,385,000.

Inzoga za likeri bafatanywe zirimo izo mu bwoko bwa Camino, Veuve Cliquot, Amarula, Moet, Hennessy, Chivas, Tequila Petron, Absolute Vodka, Remy Martin, Jameson, Bailey, Cointreau, Jack Daniel, Hendricks, Black label na Courvoisier.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru yizewe ko hari umumotari ukunda gutwara inzoga za likeri kuri moto ye azigemuriye abacuruzi mu duce dutandukanye. Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu baje kubona uwo mumotari atwaye amacupa 10 y’izo nzoga za magendu, ubwo yari ageze ku Kisimenti bahita bamufata.”

SP Twajamahoro yakomeje agira ati: “Akimara gufatwa yavuze ko ari iz’umugabo utuye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, na we wahise afatwa nyuma y’uko abapolisi bahageze basaka mu nzu abamo bakamusangana andi macupa 295.” 

Uyu mugabo wari ubitse izi nzoga za likeri yavuze ko na we azizanirwa n’umugore ukoresha imodoka yo mu bwoko bwa Carina, azivanye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

We ngo icyo yakoraga ni ukuzimugereza ku bacuruzi akoresheje abamotari babiri barimo n’uyu wafashwe, ubundi akamuhemba amafaranga y’u Rwanda 150,000 buri kwezi.”

SP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru yatumye zifatwa, aburira abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu ko inzira zose n’amayeri bakoresha, Polisi igenda ibitahura ku bufatanye n’abaturage bityo ko bakwiye kubizinukwa bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.

Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 22, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE