Gambia: Perezida yavuze ku myigaragambyo yo kumwamagana

Gambia: Perezida yavuze ku myigaragambyo yo kumwamagana

Perezida wa Gambia, Adama Barrow yasabye gutuza abaturage bigaragambije bamwamagana kubera kubura umuriro w’amashanyarazi baririmba indirimbo zivuga ko agomba kuva ku butegetsi, avuga ko ari ikibazo rusange cyibasiye ibice bitandukanye bya Afurika y’Iburengerazuba.

BBC yatangaje ko ibi Perezida Barrow yabivuze nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru mu murwa mukuru Banjul no mu nkengero zawo.

Perezida Barrow yavuze ko abaturage ba Gambia batari bonyine muri iki gihe cy’ubushyuhe n’umwijima, abizeza umuriro mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

Kuva muri Kamena, Gambia yibasiwe n’ubushyuhe bukabije no kubura umuriro w’amashanyarazi birakaza abaturage, bitumwa bigaragambya batwika amapine y’imodoka, bafunga imihanda, abandi bavuga ko Perezida Barrow agomba kuva ku butegetsi.

Mu gace ka Westfield, Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya aberekezaga ku cyicaro cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashanyarazi. Nawec, mu gihe abandi bigaragambirije imbere y’aho Visi Perezida atuye i Farato, bamanura ibyapa by’ishyaka riri ku butegetsi ,(National People’s Party).

Iyi myigaragambyo ibaye habura amezi make ngo Gambia yinjire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, ashobora kuzasiga Barrow yiyamamarije manda ya gatatu.

Icyakora Perezida Adama Barrow yemera ko hari ibitagenda neza muri Guverinoma, ariko ashimangira ko ibibazo byo kubura amashanyarazi biri mu byihutirwa byo gukemura.

Perezida wa Gambia, Adama Barrow yasabye abaturage bigaragambya gutuza
Perezida wa Gambia yavuze ku myigaragambyo yo kumwamagana kubera kubura amashanyarazi

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53