Gambia: Perezida yavuze ku myigaragambyo yo kumwamagana

Gambia: Perezida yavuze ku myigaragambyo yo kumwamagana

Perezida wa Gambia, Adama Barrow yasabye gutuza abaturage bigaragambije bamwamagana kubera kubura umuriro w’amashanyarazi baririmba indirimbo zivuga ko agomba kuva ku butegetsi, avuga ko ari ikibazo rusange cyibasiye ibice bitandukanye bya Afurika y’Iburengerazuba.

BBC yatangaje ko ibi Perezida Barrow yabivuze nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru mu murwa mukuru Banjul no mu nkengero zawo.

Perezida Barrow yavuze ko abaturage ba Gambia batari bonyine muri iki gihe cy’ubushyuhe n’umwijima, abizeza umuriro mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

Kuva muri Kamena, Gambia yibasiwe n’ubushyuhe bukabije no kubura umuriro w’amashanyarazi birakaza abaturage, bitumwa bigaragambya batwika amapine y’imodoka, bafunga imihanda, abandi bavuga ko Perezida Barrow agomba kuva ku butegetsi.

Mu gace ka Westfield, Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya aberekezaga ku cyicaro cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashanyarazi. Nawec, mu gihe abandi bigaragambirije imbere y’aho Visi Perezida atuye i Farato, bamanura ibyapa by’ishyaka riri ku butegetsi ,(National People’s Party).

Iyi myigaragambyo ibaye habura amezi make ngo Gambia yinjire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, ashobora kuzasiga Barrow yiyamamarije manda ya gatatu.

Icyakora Perezida Adama Barrow yemera ko hari ibitagenda neza muri Guverinoma, ariko ashimangira ko ibibazo byo kubura amashanyarazi biri mu byihutirwa byo gukemura.

Perezida wa Gambia, Adama Barrow yasabye abaturage bigaragambya gutuza
Perezida wa Gambia yavuze ku myigaragambyo yo kumwamagana kubera kubura amashanyarazi

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30