FERWAHAND: Hatangajwe abemerewe kwiyamamariza imyanya muri Komite nshya

FERWAHAND: Hatangajwe abemerewe kwiyamamariza imyanya muri Komite nshya
Twahirwa Alfred wemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND

Taliki 05 Werurwe 2022 hateganyijwe amatora ya Komite nyobozi nshya y’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”.

Komisiyo y’amatora ya FERWAHAND  yamaze gutangaza abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya itandukanye izatorerwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara taliki 22 Gashyantare 2022, ku mwanya wa Perezida, umukandida wemerewe kwiyamamaza ni Twahirwa Alfred wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hari Dr Akumuntu Joseph, ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hari Masengesho Dominique. Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru  hari abakandida batatu ari bo Ngarambe François Xavier, Tuyisenge Pascal na Nizeyimana Felicien naho ku mwanya w’Umubitsi hari Niyomutuye Marie Chantal.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42