FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije kuzamura impano

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije kuzamura impano

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda  “FERWABA”  na NBA Africa basinye amasezerano  y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka ibiri  akaba  agamije kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato mu mukino wa Basketball.

Uyu muhango wabereye muri BK Arena  ku wa Kane taliki 26 Gicurasi 2022 ahari Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams, Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier.

Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams (ibumoso) na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire (iburyo) nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Ubu bufatanye buzibanda mu kuzamura impano z’abakiri bato  no gutegura imikino yabo binyuze mu irushanwa “ Jr. NBA Rwanda League”. Hari kandi guhugura abatoza ba Basketball kugira ngo bamenye uburyo bategura abakinnyi  bakiri bato kuzavamo ababigize umwuga.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza agaragaza ko   aya masezerano arimo gahunda y’amarushanwa ya “Jr. NBA Rwanda League” azitabirwa n’ibigo 30 mu bahungu n’abakobwa mu batarengeje imyaka 15. Muri aya marushanwa bakazanahugura abatoza b’aba bana.

Mugwiza avuga ko uretse ibyo gufasha mu guhugura abatoza, NBA Africa inatanga ibikoresho birimo imipira yo gukina,  imyambaro yo gukinana  n’ibindi bikoresha bikenerwa muri uyu mukino.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire

Ubu bufatanye bwa NBA Africa na FERWABA si ubwa mbere bubayeho kuko mbere ya COVID-19, mu Kwakira 2019  muri IPRC Kigali mu Karere ka  Kicukiro  hari hatashywe ikibuga  cyubatswe ku nkunga ya NBA Africa ifatanyije n’uruganda  OCP rwo muri  Maroc rukora ibyifashishwa mu buhinzi.

Iyi gahunda icyo gihe yahuriranye no gutangiza “Jr. NBA Rwanda League 2020” ariko ikomwa mu nkokora na COVID-19.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42