EU yateye utwatsi DRC yasabye gusesa amasezerano yasinye n’u Rwanda

EU yateye utwatsi DRC yasabye gusesa amasezerano yasinye n’u Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wateye utwatsi ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje kwamagana amasezerano uwo Muryango uheruka gusinyana n’u Rwanda ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubuyobozi bw’uwo Muryango buvuga ko kunenga ayo masezerano agamije kwimakaza ubucukuzi butangiza ibidukikije bidakwiye, kuko agamije ibyiza.

Guverinoma ya DRC yashenguwe n’aya masezerano, ndetse ku wa 28 Gashyantare ubwo Perezida Tshisikedi yari mu ruzinduko mu Bubiligi, yasabye ko icyo gihugu cyafatira u Rwanda ibihano kubera aya masezerano arushinja kwiba amabuye y’agaciro muri DRC.

Nyuma gato y’ayo masezerano yasinywe ku wa 18 Gashyantare, nabwo Guverinoma ya Congo yarabyamaganye ndetse Ambasaderi wa EU, Berlanga Martinez Nicolás , atumizwa i Kinshasa ngo atange ibisobanuro.

Komiseri ushinzwe Ubufatanye muri EU, Jutta Urpilainen ku wa 27 Gashyantare, ubwo yatangaga ibisobanuro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’uwo Muryango, ku bijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, yavuze ko kunenga ayo masezerano bidakwiriye kuko nta kibi agamije.

Ati: “Ku bijyanye n’aya masezerano twagiranye n’u Rwanda, imwe mu ntego zayo za mbere harimo gufasha mu kubaka uburyo butajegajega bwo gucukura amabuye y’agaciro no kuyatunganya. Intego ni ukumenya inkomoko yayo no gukorera mu mucyo, hagamijwe guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu kandi biri mu nyungu z’ibihugu n’abaturage bo mu Karere.”

Jutta Urpilainen yagaragaje ko DRC idakwiye kubigiraho ikibazo kuko ayo masezerano y’u Rwanda aje nyuma y’ayo EU yasinye na RDC mu Ukwakira 2023.

Aya masezerano y’u Rwanda na EU yasinywe ku wa 18 Gashyantare 2024, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, naho EU ihagarariwe na Komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.

Impande zombi ziyemeje gufatanya mu guteza imbere uruhererekane rw’inzira amabuye anyuramo acukurwa, gufatanya mu kuyatunganya  hagamijwe kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye  bukorwa mu buryo bwa magendu.

Mu bindi biyemeje kandi harimo guharanira ko amabuye acukurwa mu buryo butangiza ibidukikije no gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwa remezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

U Rwanda na EU bifitanye umubano utajegajega ndetse mu 2023, bashyize umukono ku masezerano ya Samoa ashimangira ubufatanye mu nzego zirimo uburenganzira bwa muntu, amahoro n’umutekano, iterambere n’ibindi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ursula von der Leyen, bashimangiye ko u Rwanda na EU ari abafatanyabikorwa bakomeye kandi ari inshuti z’igihe kirekire.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44