Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Mu gihe abakirisitu batangiye kwitegura Pasika, abaramyi batangiye gushyira hanze indirimbo zishimangira intsinzi y’izuka Yesu yaboneye ku musaraba i Gorigota.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abaramyi Emmas & Salem ryashyize hanze indirimbo nshya yinjiza abakristo muri Pasika, akaba ari indirimbo bise “Inkuru Nziza” yasohokanye n’amashusho yayo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Emmas yakomoje ku isoko bakuyeho inganzo yabyaye iyi ndirimbo yabo bise “Inkuru Nziza”. 

Yagize ati: “Byakomotse mu gitabo cy’Abafilipi 2:6-8. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa.

Ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu. Yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba”.

Emmas & Salem bamaze iminsi mike bibarutse umwana w’umuhungu bise Ián, batangaje ko iyi ndirimbo yabo nshya ivuga ku rukundo rutangaje rwa Yesu aho yatuye imitwaro y’ibyaha bya bose nuko agacungura abanyabyaha bari baraciriweho iteka ry’urupfu rw’iteka.

Aragira ati: “Urupfu ntabwo rukiri igihano ku bizera ahubwo ni irembo ritwinjiza mu buzima bw’ibyishimo bidashira. Abamwizera bose, bafite ubugingo buhoraho. Iyo turi bazima, turi ab’aba Kristo. Ni yo dupfuye, turi abe. Kubaho ni Kristo no gupfa ni Kristo”.

Emmas & Salem ni itsinda ry’umugabo n’umugore batuye ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada. Amazina yabo asanzwe ni Emmanuel Rwagasore (Emmas) ndetse na Salem Rwagasore (Salem). Bamaze gukora indirimbo 10 zirimo “Ushimwe” bakoranye na Nice Ndatabaye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44