DRC:Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicishijwe amabuye 

DRC:Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicishijwe amabuye 

Ishyaka rya Moise Katumbi umukandida uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko abayobozi bashatse kubabuza kwiyamamaza babagabiza insoresore zibatera amabuye kugeza umwe ahasize ubuzima.

Byatangajwe ko uru rugomo rwabaye  kuri uyu  wa Kabiri, ubwo ishyaka rya Katumbi ryari ririmo kwiyamamariza mu Mujyi wa Kindu uri mu Burasirazuba bwo hagati.

Ishyaka Together for Republic ryashinje abayobozi b’Inzego z’ibanze gushaka guhagarika ko biyamamaza no kwemerera abagabye igitero gutera amabuye mu gihe cyo kwiyamamaza, aho Katumbi n’abandi bakandida babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bamushyigikiye bari bari.

Bati: “Uru rugomo rwateje urupfu rubabaje rwa Bwana Dido Kakisingi,  umunyamategeko akaba na se w’abana batandatu.”

Seth Kikuni, umwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi ushyigikiye Katumbi yagize ati: “Ni ubushake no gushaka guhungabanya umutekano. Kuko ntabwo banohereje abapolisi ngo baturinde.”

Polisi ntiyigeze ishaka kugira icyo ibivugaho na, Guverineri w’aho ntiyabonetse kuri telefone.

Reuters yatangaje ko urugomo muri DRC rukomeje kwiyongera mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu ataganyijwe ku ya 20 Ukuboza.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) yijeje ko amatora azaba mu mucyo no mu mutekano, ariko abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bose bagaragaje impungenge z’uburiganya bushobora kuzaba  mu matora.

Umuyobozi wa sosiyete sivile ya Maniema, Stephane Kamundala, yatangaje ko hari ibyago byinshi byo kumena amaraso kandi ashinja imitwe ya Politiki itandukanye ko yashinze amacakubiri nkana.

Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, arashaka gutorerwa manda ya kabiri ahigitse abo bahanganye barenga 20, harimo umucuruzi ukomeye Moise Katumbi, Martin Fayulu, batsinzwe mu matora ataravuzweho rumwe mu mwaka wa 2018.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13