Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yageze Arusha muri Tanzaniya, aho yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu Nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bahurira muri iyo nama y’iminsi ibiri iterana kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Nyakanga 2022.

Iyo nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma barimo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rivuga ko iyi nama yahujwe n’umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu kugira ngo baganire ku masezerano y’Isoko Rusange ry’uyu muryango (East African Common Market Protocol).

Uretse Perezida Kagame wahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Sudani y’Epfo yahagarariwe na Salva Kiir Mayardit yahagarariwe na Minisitiri muri Perezidansi Barnaba Marial Benjamin. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud, ni we mushyitsi w’icyubahiro witabiriye uyu mwiherero bitezweho gutanga umurongo ku isoko rusange.

Muri uwo mwiherero wo ku rwego rwo hejuru, abo banyacyubahiro bazarebera hamwe aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano bigeze, imbogamizi zirimo n’uburyo bwo kuzikuraho ndetse n’inzego abafatanyabikorwa b’uyu muryango batangamo umusanzu wabo kugira ngo iri soko rusange ritangire gukora.

Iyi nama kandi izitabirwa n’abandi bayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa bose hamwe babarirwa muri 300.

Hagati aho kandi biteganyijwe ko iyi nama izanashyiraho abacamanza mu rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African Court of Justice /ECJ).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22