Dr. Eugène Rwamucyo yakatiwe gufungwa imyaka 27

Dr. Eugène Rwamucyo yakatiwe gufungwa imyaka 27

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Mjgibe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Eugène Rwamucyo w’inyaka 65 yayoboraga Ikigo cya Kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange 

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 30, gusa kuba havuyeho imyaka 30 ntibyabujije Guverinoma y’u Rwanda kwishimira imyanzuro y’urukiko. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J. P. Nduhungirehe, yagize ati:”Inkuru nziza ku butabera no ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’imyaka 30 iki cyaha ndengakamere gikozwe, ni ingenzi ko abakekwa bacu bidegembya i Burayi no hanze yabwo bakumva ko ukuboko k’ubutabwra.”

Une bonne nouvelle pour la Justice et pour les victimes du Génocide perpétré contre les Tutsi. Trente ans après ce crime innommable, il est important que les fugitifs du génocide, qui se sont notabilisés en Europe ou ailleurs, comprennent que la longue main de la Justice va finir par les rattraper.

Ni urubanza rwari rumaze ukwezi aburanishwa.

Urubanza rwa Eugene Rwamucyo rubaye urwa munani ruburanishijwe n’urukiko rwa rubanda i Paris ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bahaburanishirijwe ni Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu, Claude Muhayimana wakatiwe imyaka 14.

Hari kandi Laurent Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20, Hategekimana Philippe wakatiwe gufungwa burundu, na Sosthène Munyemana wakatiwe imyaka 24.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

Ibibi biratuna u Bufaransa si kimwe nu Bubiligi kuko bwo bufite aho bahurira nabicanyi kuko alibo babibihishije ndetse bakanabukorana mugihe cyubukoloni buriya ababiligi bishe abantu muli Congo mu Rwanda mu Burundi batagira umubare bamwe batwara nibice byimibili yabo abandi bagirwa ibimuga génocide rero bayifitemo uruhare rukomeye MDR yamaze abantu bali kumwe tract zakanguriraga kwica abatutsi zajugunywaga nabo nakajugujugu izindi zigatangirwa kuli za kiriziya. MDR na Kiriziya ntibyasiganaga MRND na Kiriziya ntibyasiganaga unarebye abo bakanguriraga ubwicanyi abayobozi hafi yabose bariya basakuza i burayi bize mumasominali abandi base niho bize ibitangazamakuru byinzangano amanama byakorerwaga i Kabgayi ibintu bijye bivugwa ushaka arakare KAYIBANDA yaratuye mwisambu ya Kiriziya HABALIMANA yaratuye mwisambu ya Kiriziya ubwabyo nibyerekana ko ntakubikwepa ikibazo umuntu yibaza kuki u Bubiligi ubu Faransa nubwo bwo bugerageza ibihugu bindi bitirukana abo bantu ngo bibohereze mu Rwanda aho bakoreye ibyaha baharanhitize ibihano bakatiwe nizo nkiko ko hano batazasubira kuburanishwa!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44