Cristiano yahanishijwe gusiba umukino umwe kubera gukora ibiteye isoni

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Rutahizamu wa AL Nassr n’ikipe y’igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo yahanishijwe gusiba umukino umwe atajya mu kibuga nyuma y’uko abafana baririmbye Messi na we akabasubiza agaragaza ikimenyetso gifatwa nk’urukozasoni ku buryo kitemewe muri Arabie Saoudite.

Ibi yabikoze mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona yo muri Arabie Saoudite, Al Nassr yahuye na Al Shabab, iyitsinda ibitego 3-2 ariko nyuma yawo Cristiano yibasirwa n’abakunzi ba ruhago.

Mbere yuko uyu mukino utangira abafana batangiye kuririmba izina rya Lionel Messi nk’umwe mu bahanganye n’uyu Munya-Portugal ku Isi.

Kwihangana byaramunaniye amaze gutsinda igitego acyishimira agaragaza ibihabanye n’umuco w’iki gihugu mu gusubiza abafana.

Nyuma yo gukora ibi bimenyetso bifatwa nk’urukozasoni muri iki gihugu, ishyirahamwe rya ruhago ryamuhanishije kumara umukino umwe adakina, anacibwa amande angana ($2,666)
Umukino ari busibe n’uwo Al Nassr yakirimo Al Hazem kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024 saa moya z’umugoroba.

Cristiano yageze muri Al Nasr mu kuboza 2022, kugeza ubu ni we uyoboye amaze gutsinda ibitego 22.

Al Nassr iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona ya Saudi Pro League n’amanota 52 ikaba irushwa arindwi na Al Al Hilal iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Iyi kipe kandi iri muri ¼ cya AFC Champions League izahura n’ikipe ya Al Ain yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE