Cricket: Irushanwa ryo Kwibuka rizitabirwa n’amakipe 8

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuva taliki 09 kugeza 18 Kamena 2022 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo  kwibuka mu cyiciro cy’abagore “Kwibuka Women’s T20 Tournament  2022”aho rizitabirwa n’amakipe 8.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Steven Musaale avuga ko mbere byari biteganyijwe ko hazitabira amakipe 11 ariko 3 ari yo Sierra Leone, Zimbabwe na Ghana ntiyemeje bwa nyuma ko azitabira akurwa ku rutonde.

Kuri ubu amakipe bitegayijwe ko azitabira ni u Rwanda ruzakira irushanwa, Kenya, Uganda, Tanzania, Botswana, Nigeria, Brazil n’u Budage.

Amakipe azaturuka hanze biteganyijwe ko azagera mu Rwanda taliki 07 Kamena 2022 hanyuma taliki 09 kugeza 18 Kamena 2022 habe irushanwa.

Perezida wa RCA, Musaale avuga ko ikipe y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura  irushanwa ryo Kwibuka  yitabiriye irushanwa muri Nigeria  kuva taliki 28 Werurwe kugeza  03 Mata  2022 ikitwara neza ikegukana igikombe.

Kuri ubu iyi kipe imaze iminsi ikora imyitozo ariko abakinnyi bataha, bikaba biteganyijwe ko muri iyi minsi batangira umwiherero.

Ubwo iri rushanwa riheruka muri 2021 ryari ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo  u Rwanda, Namibia, Botswana, Kenya na Nigeria. Ikipe ya Kenya  ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Namibia na ho ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa 3 itsinze Nigeria.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE