Cricket: Ikipe y’u Rwanda  yatsinzwe na Tanzania umukino wa mbere wa gicuti

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 1, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuva taliki 30 Ukwakira 2022, ikipe y’u Rwanda mu bagabo mu mukino wa Cricket iri Dar es salaam muri Tanzania aho yagiye gukina imikino 6 ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tanzania mu rwego rwo kwitegura irushanwa rizabera mu Rwanda  ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “ICC Men T20 World Cup qualifiers”.

Iyi mikino ya gicuti iri kubera  ku kibuga Annadil Burhani yatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 31 Ukwakira 2022 aho ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Tanzania.

Ikipe ya Tanzania yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 116 (19.2 Overs) ikora amanota 137 mu gihe abakinnyi 10 basohowe mu kibuga (10 Wickets).

Ikipe y’u Rwanda na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” aho yasabwaga 138.  Ubwo hari hamaze gukinwa udupira 110 (18.2 Overs) abakinnyi 10  basohowe mu kibuga (10 Wickets) mu gihe ikipe y’u Rwanda  yari imaze gutsinda amanota 83. Ibi byatumye ikipe ya Tanzania yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 54.

Umukino wa kabiri wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri taliki 01 Ugushyingo 2022 saa tatu n’igice (09h30) muri Tanzania akaba ari saa mbiri n’igice (8h30) mu Rwanda.

Taliki 02 Ugushyingo 2022, ikipe y’u Rwanda na Tanzania zizakina umukino wa gicuti wa gatatu guhera saa tatu (09h00) muri Tanzania akaba ari saa mbiri (08h00) mu Rwanda  gusa hazakinwa udupira 300 (50 Overs).

Taliki 04 Ugushyingo 2022 hazakinwa umukino wa 4  guhera saa tatu (09h00)  muri Tanzania akaba ari saa mbiri (08h00) i Kigali.

Umukino wa 5 uzakinwa taliki 05 Ugushyingo 2022 naho umukino wa nyuma wa gicuti uzabe taliki 06 Ugushyingo 2022. Iyi mikino yombi izatangira saa  munani (14h00)  muri Tanzania  akaba ari  saa saba (13h00).

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda

Ikipe y’u Rwanda yajyanye abakinnyi 15 ari bo  Rubagumya Clinton Innocent (Kapiteni), Dusingizimana Eric, Ndikubwimana Didier, Tuyisenge Orchide, Niyitanga Wilson, Mucyodusenge Aime, Manishimwe Oscar, Bimenyimana Zappy, Mitali Yvan, Kubwimana Eric, Irakoze Kevin, Akayezu Martin (Visi Kapiteni), Hakizimana Jean Baptiste, Ntirenganya Ignace na Sebareme Emmanuel.

Umutoza mukuru ni Martin Suji  akaba yungirijwe na Tuyizere Adelin.

Iyi mikino ya gicuti  izafasha ikipe y’u Rwanda kwitegura  irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2024 “ICC Men’s T20 World Cup 2024”.

Imikino yo gushaka itike ku rwego rw’Afurika “ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier 2022-2023” izabera mu Rwanda kuva taliki 17 Ugushyingo kugeza 09 Ukuboza 2022.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mali, Seychelles na St Helena. Imikino izatangira taliki 17 kugeza 25 Ugushyingo 2022.

Mu itsinda B hari Cameroon, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania. Imikino izatangira taliki 01 isozwe 09 Ukuboza 2022.

Muri buri tsinda amakipe yose azakina hagati yayo hanyuma 2 ya mbere  muri buri tsinda akomeze mu cyiciro cya nyuma aho aziyongera kuri  Namibia na Uganda nyuma azakine hagati yayo ubundi amakipe abiri ya mbere abone itike y’igikombe cy’Isi “ICC Men’s T20 World Cup 2024”  kizabera muri West Indies na  USA muri Kamena 2024.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 1, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE