Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’igikombe cy’Isi itsindwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 16, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Itsinda B

Pakistan 108-106 Rwanda

England 199-25 Zimbabwe

Itsinda C

West Indies 125-118 Ireland

New Zealand 77-74 Indonesia

Taliki 16-01-2023

Itsinda A

Bangladesh-Sri Lanka (Willowmoore Park B-10h00)

Australia-USA (Willowmoore Park B-13h45)

Itsinda D

India- UAE (Willowmoore Park-10h00)

South Africa- Scotland (Willowmoore Park-13h45)

Ikipe y’u Rwanda nta bwo yatangiye neza mu mikino y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” irimo kubera muri Afurika y’Epfo  aho yatsinzwe n’ikipe ya Pakistan mu mukino wa mbere mu itsinda B.

Muri uyu mukino wabaye taliki 15 Mutarama 2023, ikipe y’u Rwanda ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze  mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 106 mu gihe abakinnyi 7 ari bo basohowe mu kibuga (7 Wickets).

Mu gice cya kabiri ikipe ya Pakistan yasabwaga amanota 107 yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 107 (17.5 overs) ikora amanota 108 mu gihe abakinnyi 2 ari bo basohowe mu kibuga (2 Wickets).

Umukino warebwe n’abakunzi b’ikipe y’u Rwanda benshi

Muri iri tsinda B, ikipe ya England yatsinze Zimbabwe ku kinyuranyo cy’amanota 174 (199-25). Imikino yombi yabereye ku kibuga cya Senwes Park mu mujyi wa Potchefstroom.

Mu itsinda C, ikipe ya West Indies yatsinze Ireland naho New Zealand  itsinda Indonesia.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 3

Kuri uyu wa Mbere taliki 16 Mutarama 2023 hateganyijwe imikino y’umunsi wa 3.

Mu itsinda A, ikipe ya Bangladesh irakina na Sri Lanka (10h00). Aya makipe yombi yitwaye neza mu mikino y’umunsi wa mbere aho Bangladesh yatsinze Australia naho Sri Lanka itsinda USA.

Undi mukino uteganyijwe muri iri tsinda, ikipe ya Australia irakina na USA (13h45). Iyi mikino yombi irabera  muri Willowmoore Park B mu mujyi wa Benoni.

Mu itsinda D, ikipe ya India irakina na UAE (10h00) naho  ikipe ya South Africa ikine na Scotland (13h45), imikino yombi irabera muri Willowmoore Park mu mujyi wa Benoni.

Mu mikino y’umunsi wa mbere, ikipe y’u Buhinde yatsinze South Africa naho  UAE itsinda Scotland.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 16, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE